• Sun. May 19th, 2024

Umutwe w’itwaje imbunda wa FDLR kubera guhahamurwa n’intambara bahanganyemo na M23, batangiye guhindura bimwe bari bubakiyeho.

Share with others

Inyeshamba zo mu mutwe wa FDLR biyise impunzi kubera gutinya M23.

Ni byatangajwe n’umuvugizi wa FDLR, bwana Cure Ngoma, ubwo yarimo aganira n’itangaza makuru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 14/03/2024.

Cure Ngoma, yagize ati: “FDLR ni impunzi z’Abanyarwanda. Ntabwo turwana na M23.”

Ibi yabivuze mu gihe
imirwano ikomeje kuja imbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko kuri ubu FDLR irimo gutaka ivuga ko atari umutwe w’inyeshamba w’itwaje imbunda ko ahubwo ari Abanyarwanda b’impunzi bahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

M23 ikaba iheruka kwa mbura ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa RDC, ibice byingenzi bya Nyanzale, Rwindi na Vitshumbi, n’ahandi.

Kugira ngo M23 y’igarure ibi bice bikaba byarayitwaye iminsi itarenga irindwi. Ubu uyu mutwe ukaba urimo gusatira ibice byo muri teritwari ya Lubero na Walikale.

Ay’amakuru avuga kandi ko FDLR isigaranye ibirindiro bimwe biherereye mu gace kitwa Miyanja, kari mu ntera y’ibirometre bike na Kibirizi, aha heruka kwigarurirwa naho n’uwo mutwe wa M23.

Abaturage baturiye teritware ya Masisi bavuze ko FDLR ifite ibirindiro biri ahitwa Miyanja, ifite ubwoba bwinshi, itinya kwibasirwa n’ibitero bya M23.

Ubuhamya butangwa n’abo baturage baturiye i Masisi, buvuga buti: “Duhura n’abarwanyi ba FDLR mu gihe tugiye mu mirima cyangwa igihe tugiye mu mashyamba. Bagaragaza ko bashaka kurwanya M23 ariko bakavuga ko yabananiye gutsinda, bityo bakaba bavuga ko batinye M23 cyane muri iki gihe yabambuye ibice byinshi.”

Iki Cyumweru turimo, FDLR yahuye n’urugamba rukaze rwa bereye ahitwa Marangara na Runzenze muri Cheferie ya Bwito, ho muri teritware ya Rutsuru. Ubu buhamya bukomeza buvuga ko muri iyo mirwano ko yaguyemo n’umusirikare wa FDLR mukuru, ufite ipeti rya Colonel, akaba azwi kwi zina rya Byiringiro.

Ibi kandi uriya muvugizi wa FDLR, Cure Ngoma yabiteye utwatsi, hubwo avuga ko atigeze akomereka.

Ati: “Colonel Byiringiro, nta kibazo yigeze agira mu mirwano. Ni muzima ntaho yanakomeretse.”

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.