• Sun. May 19th, 2024

Umusirikare wa FARDC, yatwikiwe i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Umusirikare wa FARDC, yatwikiwe i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 01/05/2024, nibwo umusirikare wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yishwe atwitswe n’abaturage, nk’uko amasoko ya MCN abivuga.

Avuga ko uyu musirikare yatwikiwe muri Quartier ya Kyeshero, ho mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubuhamya bwahawe Minembwe Capital News buvuga ko uyu musirikare yoba yazize umwana w’u muhungu uheruka kuburirwa irengero, aho yabuze agiye kwishuri riri aho hafi rya Institut Juhudi. Uwabuze yitwa Chadrack Ndagano, yabuze kuva ku itariki ya 29/04/2024.

Ubu buhamya bukomeza buvuga ko, kuri uyu munsi amasaha ya ku manwa, umusirikare yishwe, ubwo yari ageze muri iyi Quartier ya Kyeshero yambaye impuzakano (uniform) y’igisikare cya FARDC, abaturage bamukibise amaso baramufata barakubita kugeza bamusutseho lisansi, bahita ba mutwika arashya arakongoka.

Si ubwambere ingabo za leta ya Kinshasa zicwa n’abaturage, ibyo byabaye n’umwaka ushize hano i Goma ndetse no mu ntangiriro zuyu mwaka, kuko byabereye i Mugunga ahari inkambi y’impunzi.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *