• Sun. May 19th, 2024

Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ufite ipeti rya General, arashinjwa ubujura ku rwego ka buhariwe.

Share with others

Gen Ngoy Timothy Makwamba ashinzwe ibya gisirikare ‘defence attaches’ muri ambasade ya Congo mu gihugu cya Afrika y’Epfo ya garagayeho ubujura bukaze.

Amakuru y’ubujura bwa Brig General Ngoy Timothy Makwamba, yashizwe hanze n’umuvugizi w’igisirikare cya Afrika y’Epfo, Lamka Mahanjana wa vuze ko Brig General Ngoy Timothy Makwamba yari yarahawe inshingano zo kugurira FARDC imbunda mu ruganda rwitwa Denel rwo muri Afrika y’Epfo.

Iri soko rifite agaciro ka miliyoni 49,6 z’ama-rand. Gusa ibi byaje gupfuba nyuma y’uko uruganda rwa Danel rwananiwe gutanga imbunda rwari rwaremereye Congo Kinshasa.

Ubwo iri soko ryapfubaga mu kwezi kwa Cumi nabiri, umwaka w’2022, ubuyobozi bwa leta ya Kinshasa bwahise bufata umwanzuro wo kwambura ububasha Brig General Ngoy Timothy Makwamba bwo kugura izo mbunda.

Ibiro ntara makuru bya Afrika y’Epfo (SA News), bitangaza ko nyuma y’uko General Ngoy Timothy Makwamba aritaye mugutwi ko yambuwe ububasha bwo kugura intwaro, yaciye ruhinga nyuma asaba uruganda rwa Denel ko rwamusubiza ayo mafaranga yari kugura imbunda.

Ay’amafaranga yaje kuyagura amazu harimo na zibiri yaguze i Pretoria muri Afrika y’Epfo.

Ibi nibyo leta ya Afrika y’Epfo yaje gutahura birangira imufatiye imitungo ye. Iyi leta ikaba yanatangaje ko ayo mafaranga azoherezwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.