• Sun. May 19th, 2024

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje impungenge ufitiye abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko umutekano waho ukomeje kuzamba .

Share with others

Umuryango w’Abibumbye utewe impungenge n’umutekano w’abaturage ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko Monusco izaba yamaze kuva muri icyo gihugu.

Ni byatangajwe n’umuyobozi mu ishami riharanira uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye (ONI), Volker Türk, yagaragaje ko ibibera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo biteye impungenge, ndetse avuga ko mu gihe MONUSCO izaba yamaze kuva mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC abaturage bashobora kuzagerwaho n’ingaruka mbi, kubera umutekano avuga ko ukomeje kuzamba.

Yagize ati: “Mfite impungenge z’abaturage baturiye u Burasirazuba bwa RDC, mu gihe MONUSCO yohava vuba, abaturage bohura n’akaga.”

Uyu muyobozi yageze i Goma mu Cyumweru gishize, tariki ya 18/04/2024, aho yari yaje gusura abakuwe mu byabo bakaba bacyumbikiwe mu makambi z’impunzi zitandukanye mu bice byo muri Goma, no mu nkengero zayo ndetse n’ahandi.

Nyuma yo gusura impunzi yerekej i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo aho yagiranye umubonano na perezida Félix Tshisekedi, aza no ku mugaragariza impungenge afitiye abaturage baturiye i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ati: “Abategetsi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga bagomba gukomeza gufatanya mu rwego rwo kwirinda ko uburinzi bw’abaturage bugaragaramo icyuho.”

Türk yanavuze ko mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC burimo gukorerwamo urugomo rubi.

Ati: “Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imitwe y’itwaje imbunda irimo kwica, abaturage, gutera iterabwoba mu baturage, kwica ndetse no gushimuta abenegihugu.”

Yanashimangiye ko kwicwa bitaba ku baturage gusa, kwahubwo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwibasirwa n’imitwe y’itwaje intwaro, bityo bakicwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.

Sibyo byonyine, yanavuze ko umubare wabavanwe mubyabo nawo wiyongera umunsi ku wundi, aho yavuze ko ubu abamaze kuvanwa mu byabo bari ku mubare w’abantu miliyoni 2.7.

Avuga kandi ko mu Ntara ya Ituri, imitwe y’itwaje imbunda irimo ADF na CODECO bongeye kurushaho kugaba ibitero mu baturage, bituma abaturage bongera guhura na kaga gakomeye, ndetse n’abasivile bongera gupfa cyane.

Uyu muyobozi yanaburiye ubutegetsi bwa Kinshasa ko FDLR na Wazalendo bari gukora ihohotera rikabije, bica abasivile, bafata ku ngufu. Kuri ubwo akaba yarasabye ko FDLR na Wazalendo bakumirwa.

Inkambi uyu muyobozi yabashe gusura harimo iya Bulengo, inkambi ziri Ituri na Bunia.

Yavuze ko mu byifuzo impunzi zimpande zose zamusabye kubaha ubufasha ndetse no kuziba hafi kugira ngo babone amahoro n’umutekano.

Ati: “Abahunze twabashye kuganira, icyo bifuza ni ugufashwa no kubashigikira kugira basubizwe mu byabo.”

Türk yanavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba kuzirikana bakarwanya ruswa.

Ati: “Icyakora haracyari byinshi byo gukora, leta ikwiye kurwanya ruswa kandi cyane mu bigo bya leta.”

Ibyo yabivuze mu gihe ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zatangiye kuva ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aho hamaze gutaha abasirikare bo mu gihugu cy’u Bushinwa ndetse n’abo muri Pakistan.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwa mahoro muri icyo gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubwo zageze kuri ubwo butaka zashizwe ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Epfo ndetse na Ituri.

Gusa, kuba kwa MONUSCO ku butaka bwa RDC ntacyo byigeze bihundura kuko intambara muri icyo gihugu zirakomeje kandi n’abaturage bapfa uko bwije n’uko bukeye.

Ni kenshi abaturage ba Goma bagiye bakora imyigaragambyo isaba ko Monusco yavanwa mu gihugu cyabo, bakayishinja kutagira umusaruro itanga.

Na leta ya Kinshasa ubwayo yigeze gushinja MONUSCO gufasha imitwe ihungabanya umutekano w’abaturage mu Burasirazuba bwa RDC, muri icyo gihe bayisaba ku bavira mu gihugu cyabo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *