• Sun. May 19th, 2024

Umuryango wa SADC ufite ingabo zayo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ziramagana ibivugwa ku ngabo zayo.

Share with others

Umuryango wa SADC wa maganye ibikomeje kuvugwa ku ngabo zayo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC.

Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe n’uyu muryango w’ibihugu byo muri SADC, aho ubwo butumwa butera utwatsi amakuru bo bavuga ko ari ibinyoma ngo kandi agamije kuyobya abantu.

Ubwo butumwa buvuga kandi ko ayo makuru anyuzwa kuri interineti, akavuga ku bikorwa by’ingabo zayo ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uyu muryango ukavuga ko wamaganye byimazeyo amakuru atari yo ndetse n’ibisobanuro ku bikorwa by’ingabo zayo ziri mu gice cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi irashaka kumvikanisha neza ko ingabo za Afrika y’Epfo (SANDF) zoherejwe muri RDC ziri mu nshingano z’u butumwa bwa SADC muri icyo gihugu cya RDC.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko kohereza SAMIRDC byemejwe n’inama idasanzwe ya SADC y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma yabereye i Windhoek, mu gihugu cya Namibiya, yabaye ku wa 08/052023 , bukavuga ko ibyo biri munshingano zo gushakira amahoro n’umutekano Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwa SAMIDRC burimo ingabo zavuye mu gihugu cya Malawi, Tanzania na Afrika y’Epfo.

SADC yatanze ubu butumwa mu gihe hari ha heruka gutangwa amakuru ko ingabo za Afrika y’Epfo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko hari izafashwe mpiri na M23 zifatiwe kurugamba, na none hakaba harandi avuga ko izo ngabo zisangira ubwiherero bumwe ari abasirikare bagera kuri 600.

SADC yasoje ubutumwa bwayo ivuga ko igiye kuzitangaza amakuru yerekanye n’ibikorwa byayo byo gufasha igisirikare cya Congo binyuze ku mbuga zayo zabigenewe.

Ingabo za SADC zageze mu Burasirazuba bwa RDC ahagana mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, mu rwego rwo gufasha Guverinoma ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.