• Sun. May 19th, 2024

Umuryango mpuzamahanga wita kubiribwa ku Isi, wagaragaje imbogamizi, ituma badaha ubufasha abakuwe mu byabo mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Umuryango mpuzamahanga wita kubiribwa ku Isi (WFP), watangaje ko ibibazo by’u butabazi bikomeje kuba ingorabahizi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

N’ibikubiye mu itangazo uyu muryango washize hanze ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 24/03/2024, nk’uko ibyo tubikesha igitangaza makuru cya Bafaransa cya RFI.

Ivuga ko ibibazo by’u butabazi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahari kubera intarambara bikiri ingutu.

Uyu muryango ukaba werekana ko ibyo bibazo biterwa n’intambara zurudaca kandi ziba buri munsi hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC); bityo ugasanga n’imihanda yifashishwa mu kunyuzwamo ubutabazi usanga ifunze kubera izo ntambara.

Ikomeza ivuga ko n’ubwo ubutabazi bukiri ikibazo ariko ko abantu bo bakomeza guhunga ku bwinshi.

Izo nyandiko ziri muri icyo cyegeranyo zigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe aribo bamaze guta izabo, muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gisoza kivuga ko mu bahunze harimo abamaze imyaka irenga ibiri n’abandi bahunze mu ntambara zavuba ko kandi n’ubu bagikomeje guhunga.

Ibi bibaye mu gihe n’u bundi muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hazindukiye imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na M23.

Ni imirwano irimo kubera mu bice biri muri teritware ya Masisi, nka Sake , mu nkengero zaho no mu bice bya Rubaya.

Amakuru yavuzwe kuva mu Gitondo n’uko ibyo bitero byagabwe mu birindiro bya M23 bigabwe n’ingabo zirimo SADC, FDLR, abacanshuro, FARDC na Wazalendo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.