• Sun. May 19th, 2024

Umuntu umwe niwe wapfuye abandi icyumi n’umwe, barakomereka i Bunia, mu Ntara ya Ituri, mu matora y’ejo hashize.

Share with others

Umuntu umwe niwe wapfuye abandi icyumi n’umwe(11), barakomereka, k’umunsi w’ejo hashize tariki 20/12/2023, i Bunia, mu Ntara ya Ituri,muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni mu myigaragabyo yabaye ubwo bari bamaze kugurura ama site y’Amatora, igihe c’isaha z’igitondo. Abigaragambya ga ahanini hari hagwiriyemo abagiye bakurwa mu byabo kubera Intarambara bakaba bari bimuye ziriya site aho zari zigenewe bazijana mugace gaherereye kuri ISP. Ibi akaba aribyo byazanye ziriya mvururu.

Nk’uko byavuzwe n’uko uwaguye muri iyo myigaragabyo ari umwana uri mukigero cy’imyaka 16, naho abakomeretse bakaba barimo abapolisi icyenda (9), n’abasivile ba biri(2).

Ibi byatumye ariya ma site y’Amatora yugarwa ndetse n’ibikoresho by’ifashishwa mu matora biramenagurwa birimo imashini nyabwonko n’ibindi bikoresho bya CENI.

Mu buhamya bwatanzwe havuzwe ko abigaragambya ga bari abantu ba barirwa mu magana, harimo abagore n’abagabo ndetse nabasore n’inkumi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.