• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye kwikoma ubutegetsi bw’u Rwanda, maze anenga Abarundi babaye imbata z’icyo gihugu.

Share with others

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kumvikana anenga igihugu cy’u Rwanda n’abarundi bagishigikiye.

Ni mu ijambo perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 16/03/2024, ubwo yari i Gitega, ku murwa mukuru wa politike w’igihugu cy’u Burundi, ahari ibirori bya bagore bo mu itsinda rizwi “nk’abakenyerarugamba bo mu ishyaka riri k’ubutegetsi rya CNDD FDD.”

Evariste Ndayishimiye yahawe ijambo ryo gusoza ibyo birori, maze agira ati: “Ubu harageze ko natwe tugira abo duha, u Burundi nti bugifata amadeni ahubwo ubu burafasha abandi, urebye neza bufite umuvuduko mu iterambere. Ibi rero birashimishije, binateye ibyishimo kuyobora abantu banezerewe. Abarundi bose ubu baranezerewe , umurundi utanezerewe ni wa wundi wabaye imbata y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ndabatumye mwebwe Barundi mubahamagare muti muve iyo muze mu gihugu cy’u munezero.”

Uy’u mukuru w’igihugu cy’u Burundi yakomeje agira ati: “Ugeze mu Burundi uraseka, mpora ndeba abandika kumbuga nkoranya mbaga, baba abarundi cyangwa ababa muri bwa bubata bw’ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko bazica abarundi bose benewabo. Nicyo gituma nongeye guhamagarira abarundi benewacu, ni muze mu gihugu cy’u munezero tunezeranwe hamwe twese, kugeza aho ibihugu by’amahanga bizatangara.”

Ibi umukuru w’igihugu cy’u Burundi abivuze mu gihe abarundi bari guca mu bihe bitoroshye, aho ibiciro ku masoko biri hejuru k’urwego iki gihugu kitarigera kigeramo, ubukene burenze. Kuri ubu abarundi ba buze isukari, amashanyarazi ubu aracikagurika , amafaranga y’agaciro yabaye ndanze.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.