• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko gukubitwa inkoni bikosora ko ndetse nawe yigeze gukubitwa ibibando byinshi.

Share with others

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko yigeze gukubitwa ibibando byinshi akekwaho ubwicanyi.

Nibyo perezida Evariste Ndayishimiye yatanze mu kiganiro aheruka kugirana n’inzego zishinzwe umutekano i Bujumbura, ku murwa mukuru w’u bukungu w’i Gihugu cy’u Burundi.

Iki kiganiro cy’ibanze cyane ku mutekano wa Bujumbura, by’u mwihariko ikibazo cy’u mwanda wari ugize igihe ugaragara muri uyu Mujyi.

Muri iki kiganiro perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abayobozi bagiye bakubitwa byofasha kwi kosora.

Ati: “Abayobozi baba bayobora aho hantu harangwa umwanda njyewe kubwanjye nabuze igihano twobaha. Aho none ntidukwiye kugarura ikibazo cya mbiligi? Erega Ababiligi kugira ngo badushobore bazanye ikiboko barakiduhura, tubona kujya twemera ibyo bavuga.”

Yakomeje agira ati: “Igihe twofata umuyobozi wa Quartier irimo umwanda tukamuha igiti, ndabizi ko mwahita mubireka. Ntimwokongera gutuma ibintu byononekara.”

Evariste Ndayishimiye yavuze ko impamvu abayobozi babona ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho ari ukubera ko bibwira ko ntawabakoraho.

Ati: “Njyewe ariko mureke mbabwire , hagize ubakubita inkoni 20 mu gihe dusanze iwawe hari akajagari , ntimwasubira mwahita muba “serious.”

Avuga ko we azi umumaro wo gukubitwa, kuko mu mwaka 1998 yigeze gukubitwa ibiboko bikamusema , nyuma yogufatwa ashinjwa kuba umwicanyi.

Yagize ati: “Abavuga ngo inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso , ukubiswe inkoni zibiri ntiwakwemera ko bagukubita iyagatatu. Erega shahu, nigeze gukubitwa inkoni! Kandi sikera kuko ni mu mwaka w ‘ 1998. Icyo gihe bari bambesheye bavuga ngo ndi umwicanyi baranfata banjyana ku nyica urubozo. Icyo gihe narakubiswe nabi kabisa, ni cyo gituma mvuga ngo bakabaye bakubitwa.”

Evariste Ndayishimiye yanavuze ko abakabaye bakubitwa ari abantu banyereza umutungo w’i Gihugu.

Ati: “Ku bwanjye ntabwo bagakwira kujya bafungwa , bagakwiye kujya babaha inkoni gusa. Uzi gukubitwa wambaye costume cyangwa kugutuka uri kumwe n’umugore n’abana bawe? Ntabwo ushobora kongera gukosa.”

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.