• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu cya Kenya, William Ruto, yagiranye ikiganiro na General John Tshibangu, wari intumwa ya Tshisekedi.

Share with others

Uy’u munsi k’u wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye mu biro bye General John Tshibangu, waje ari ntumwa ya perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bya vuzwe ko Gen John Tshibangu, yaganiriye na perezida wa Kenya William Ruto, ku bijanye n’umutekano wa karere aho bya nemejwe na William Ruto, akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Amahoro n’umutekano nibyo by’ingenzi mu iterambere ryacu mu karere. Kenya yiyemeje gukurikirana iyi gahunda hamwe n’abaturanyi n’inshuti.”

Yakomeje agira ati: “Twa giranye ibiganiro na Gen. John Tshibangu watanze ubutumwa bwihariye bwa perezida Félix Tshisekedi.”

Nk’uko bya vuzwe ahanini ikiganiro cyaba bayobozi cyibanze ku mahoro n’umutekano ndetse nogushakira hamwe abafatanya bikorwa batera inkunga uyu mugambi wo gushakira akarere amahoro. Arinabyo byari bikubiye mu butumwa bwa Tshisekedi kuri perezida wa Kenya.

Lieutenant General John Tshibangu, ni umwe mu bayobozi b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko ayoboye akarere k’ingabo z’icyo gihugu ka 21.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.