• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço, yaganiriye na perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC.

Share with others

Umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço, yakoranye ikiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

N’ikiganiro bivugwa ko cyakozwe mur’iki Cyumweru, turimo dusoza, aho bya vuzwe ko icyo kiganiro bagikoze k’u murongo wa telephone ngendanwa, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Angop cyo mu gihugu cya Angola.

Ibi kandi byemejwe n’umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Angola, yavuze ko hashize amasaha atari menshi perezida wa RDC, Félix Tshisekedi aganiriye n’umukuru w’igihugu cyabo.

Bivugwa ko abakuru b’i bihugu baganiriye ku mubano w’ibi bihugu by’ibituranyi, n’ibibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi biganiro bya bakuru bi bihugu byombi n’umuhuza ku makimbirane ya RDC n’u Rwanda, bibaye mugihe umubano wamaze kuzamo agatotsi, guhera mu ntangiriro z’umwaka w’ 2022, ahanini umwuka mubi wavuye ku gushinjanya hagati ya RDC n’u Rwanda aho RDC ishinja Kigali gushigikira M23 naho u Rwanda rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda ahagana mu mwaka w’1994.

Bityo rero perezida João Lourenço, yagiye ahuza u Rwanda na Congo, aho ndetse mu mpera z’u mwaka w ‘ 2022, perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na mugenzi we Tshisekedi bahuriye i Luanda muri Angola baza gufata umwanzuro wogukora ibishoboka bakagarura umubano mwiza.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.