• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, muri Convention center, yahavugiye amagambo yuje ubwenge atanga isomo kuri none n’ejo hazaza.

Share with others

Kuri iki Cyumweru, i Kigali mu Rwanda, mu masengesho ngaruka mwaka ya habereye, umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, yahavugiye amagambo yuje ubwenge, atanga isomo kuri none n’ejo hazaza.

Ni amasengesho yabereye neza muri Convention center, akaba yarahawe izina rya “National Prayer Breakfast.”

Nk’uko bizwi, aya masengesho ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Akitabirwa n’Abanyarwanda mu ngeri zose aho baza gusengera i Gihugu cyabo.

Mu ijambo perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye yagize ati: “Amahoro ubanza tuyakeneye kurusha abandi kuko twayabuze igihe kinini, muri kwa kuyabura bya dutwariye n’abacu. Tugomba kuyakorera no kuyaharanira.”

“Imyimerere n’u kwemera bikwiye kuduha imbaraga zo kwihitiramo ibitubereye no guhakanira abashobora kuza kudutegeka ibyo tugomba kubabo.”

Yongeye gushimangira ko Abanyafrika bose muri rusange bakwiye kutemera ko hari abaza kubategeka uko bagomba kubaho n’ibyo bagomba gukora, kuko Imana yaremye abantu bose mu buryo bungana.

Ati: “Imbere y’Imana abantu bose barareshya, kandi aho u Rwanda rugeze byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda.”

Perezida Paul Kagame, yaje no guhishurako yigeze kwakira umuntu wari umuzaniye ubuhanuzi.

Bityo rero bamaze kubonana perezida Paul Kagame, amusaba ko niyongera ku vugana n’Imana yazayibwira kuzajya imwivugishiriza nta wundi ibanje kunyuraho.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.