• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu ca RDC, akaba na kandida mu matora ateganijwe, yasezeranije Wazalendo “kuzabitura.”

Share with others

Umukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo akaba n’u mukandida mu Matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe, Félix Tshisekedi, yasezeranije Wazalendo, kuzabitura nka bakoreye igihugu neza abereye perezida.

N’ibyo yavuze muri ibi bihe byo kw’iyamamariza k’umwanya w’u mukuru w’igihugu ca RDC, ubwo yari kuri Stade ya Afia, iherereye mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku Cyumweru, tariki 10/12/2023.

Tshisekedi yagize ati: “Uyumunsi dufite igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda i Gihugu. Tumaze no gushiraho na bafasha bacyo, (Wazalendo), aba rero tugiye kubagira umutwe w’Ingabo wihariye wo kurinda ubusugire bw’Igihugu.”

Bizwiko Wazalendo hambere ba banjye gukanira barwanya M23 bigeze mu kwezi kwa Cyenda 9 maze M23 irabigaranzura ibakubita inshuro ndetse n’abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa bose barimo FDLR, Abacanshuro na FARDC ndetse n’imbonerakure z’u Burundi zaje kuza nyuma.

Ikindi umukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yabwiye abari muri Stade ya Afia, i Goma, yababwiye ko igihugu abereye umuyobozi Mukuru ko kuva muntangiriro z’uyu mwaka w’2023 kugeza ubu ko kimaze kunguka abasirikare bagera ku 40.000, ariko ko hagikenewe n’abandi benshi kugira ngo RDC igire igisirikare gikomeye mukarere no muri Afrika muri rusange.

Gusa Wazalendo bagiye bashinjwa kwica, kw’iba no gushimuta abaturage i Goma n’ahandi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.