• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’idini rya Katolika, muri Congo Kinshasa, Frodolin Ambongo, yasuzuguriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili.

Share with others

Karidinali Frodolin Ambongo wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasuzuguriwe ku k’ibuga cy’indege cya ndjili, i Kinshasa ku murwa mukuru w’icyo gihugu.

Nibikubiye mu itangazo umwanditsi wa Karidinali Frodolin Ambongo yashize hanze kuri iki Cyumweru, aho iryo tangazo rivuga ko Karidinali yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi ni byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ubwo Ambongo yari agiye mu ruzinduko mu gihugu cy’u Butaliyani.

Itangazo ry’u mwanditsi wa Ambongo rigira riti: “Arikidiyoseze ya Kinshasa yamaganye yivuye inyuma ibikorwa bitesha agaciro serivisi zikibuga cy’indege zimye uburenganzira nyiricyubahiro Tata Karidinali Frodolin Ambongo, guca ahagenewe abanyacyubahiro, ubwo yerekeraga i Roma mu Butaliyani, tariki ya 14/04/2024.”

Itangazo rikomeza rivuga ko “Karidinali Frodolin Ambongo yagiye muri misiyo ikomeye ku bibazo biri mu gihugu imbere, kandi ko yahamagawe na papa Francis; ndetse ko aho yabujijwe kunyura yahoraga ahanyura.”

Ibi kandi byamaganwe n’ihuriro rya LAMUKA rya Martin Fayulu, mu nyandiko bashize hanze, bagize bati: “Kutubaha Karidinali Frodolin Ambongo, bigaragaza ubutegetsi bw’i gitugu.Tuzi neza ko n’igihe cya Joseph Kabila Kabange ubutegetsi bwe ntibwigeze butinyuka gusuzugura Karidinali.”

Ibi bije mu gihe hamaze iminsi Karidinali Frodolin Ambongo atemeranya n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Ku munsi wo gusoza Pasika, Ambongo yabwiye aba kristo ko igihe nikigera bazabona igisirikare kitari waringa, ninyuma y’uko yari amaze kugereranya igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na Waringa.

Nyuma yubwo umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya yashinje Karidinali Frodolin Ambongo kuba ashigikiye imitwe y’itwaje imbunda irwanya ubutegetsi ndetse avuga ko Ambongo ashigikiye imitwe yica abenegihugu ba Congo Kinshasa. Ibyo Ambongo yaje kubitera utwatsi avuga ko atashigikira ibikorwa bihunganya umutekano w’i gihugu cye.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.