• Sun. May 19th, 2024

Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yagaragaje ko badafite ahandi ho kuba ko ahubwo bazarwana mpaka.

ByBruce

Jan 31, 2024 #ICC, #Isi, #M23, #SADC
Share with others

Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko Isi n’Inkiko zi komeye, zo kuri iy’Isi, zi zamagana ibikorwa bibi bikorwa n’umutwe w’ingabo z’umuryango w’iterambere w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ziheruka ko herezwa muri RDC mu butumwa yise ko ari “ubw’urupfu.”

Ingabo za SADC, zageze k’u butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, tariki ya 15/12/2023, nyuma gato y’uko ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF), zari zimaze kuva mu Burasirazuba bwa RDC.

Umuryango wa SADC wavuze ko ingabo zabo zije muri Congo Kinshasa, mu butumwa bwo gufasha igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku rwanya M23.

Bityo rero kuva mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje, ingabo za SADC zavuzwe mu rugamba rweruye na M23, aho ndetse banashinjwe gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, ndetse kandi SADC ishinjwa kuba ifatanya na FARDC ku gaba ibitero mu bice bituwe n’abaturage, ibisasu bigasiga byishe abaturage bikana bakomeretsa.

Ni muri urwo rwego umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yashize inyandiko hanze aburira ingabo za SADC kuba zi zicyuza ku bikorwa bibi barimo gukora muri RDC.

Mbonimpa yagize ati: “SADC iri mu butumwa bw’urupfu. Isi na ICC biza bacyira urubanza SADC y’injiye muntambara irwanya ubwoko bumwe bw’Abanyekongo. Reka tubihange amaso.”

Yakomeje agira ati: “Nti hagire urira! Twebwe ntahandi dufite ho kugenda . Tuzarwana mpaka.”

Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yari aheruka gutangaza kandi ko Ingabo ze zitazakomeza kwihanganira ibibi bikorwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’u ruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi ko ahubwo bagiye kurwana bivuye inyuma kugira bakureho ubutegetsi bw’igitugu.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.