• Sun. May 19th, 2024

Umugabo wo mu bwoko bw’Abashi, yishwe arashwe n’igisirikare cya FARDC muri centre ya Komine Minembwe.

Share with others

Umugabo wo mu bwoko bw’Abashi, uzwi kw’izina rya Justin, yiciwe mu bice byo muri Komine Minembwe, arashwe n’abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishira ku wa Mbere, tariki ya 04/03/2024, bya vuzwe ko Justin wo mu bwoko bw’Abashi ko yishwe arasiwe muri centre ya Minembwe, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Amakuru avugwa n’abaturiye ibyo bice ahamya ko uwo mushi yishwe n’abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 12, ifite icyicaro mu Minembwe, akaba yarishwe igihe cya masaha y’ijoro.

Nk’uko bivugwa n’uko uriya mushi yaba yarazize kuba yari yacyuye umudamu w’umwe muri abo basirikare ba Fardc ba korera muri centre ya Minembwe, na none hakaba harandi makuru avuga ko uriya mushi yaba yarazize ubusinzi.

Mu busanzwe uwapfuye yari umucuruzi w’inzoga akaba yahoraga akorera muri centre ya Minembwe, hafi n’umunara wa Vodacom.

Urupfu rwa Justin ntacyo ubuyobozi bwa Komine ya Minembwe bwa bitangajeho, gusa ubuyobozi bwa FARDC mu Minembwe nibo babwiye mitualite y’Abashi ko hagiye kuba iperereza kugira ngo abihishe inyuma yurwo rupfu ba biryozwe.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.