• Sun. May 19th, 2024

Ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC, bwafashe indi ntera nimugihe abo muyandi moko bishwe bazira gukunda Abanyamulenge.

Share with others

Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bu komeje gufata indi ntera, nimugihe umuyobozi w’ishuri ribanza, riherereye Kamanyola, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yaraye yishwe azirako akunda Abanyamulenge.

Bya vuzwe ko umuyobozi (Directeur), w’ishuri ribanza, riherereye Kamanyola, waraye yishwe arashwe, avuka mu bwoko bw’Abapfulero.

Minembwe Capital News, yabwiwe ko uyu mu directeur yari asanzwe avugira Abanyamulenge ndetse ko n’urupfu rwishe Bisetsa Binfait, rwa mubabaje aho ndetse ko no ku mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 14/01/2024, ya hamagaye Abapfulero abashinja kuba bari inyuma y’urupfu rwa Bisetsa Binfait, waguye ku Bwegera mu mpera z’u mwaka w2023.

Nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko ahagana isaha z’umugoroba wajoro aribwo haje abantu bitwaje imbunda bikekwa ko ari Wazalendo bo mu bwoko bw’Apfulero, binjira mwa directeur barangiza ubuzima bwe bamurashe amasasu atatu.

Umuturage uherereye i Kamanyola, yahaye ubuhamya Minembwe Capital News, avuga ko Abapfulero banze gushingura Directeur, maze Abanyamulenge baramushingura.

Tu bibutseko nyuma y’uko Wazalendo bo mu bwoko bw’Abapfulero bishe barashe Umunyamulenge Bisetsa Binfait, ba muziza ubwoko bwe, aribwo Abanyamulenge bahise bahunga bava ku Bwegera bagana iy’ubungiro abenshi bakaba barerekeje ku Bwegera na Bukavu.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.