• Sun. May 19th, 2024

Ubuyobozi bw’abaturage bi bumbiye mu itsinda rya Twirwaneho buramagana ibitero bya FARDC, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, bigabwa mu mihana y’Abanyamulenge.

Share with others

Itsinda ry’a baturage bi bumbiye muri Twirwaneho, barashinja ubufatanye bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’Ingabo z’u Burundi, ndetse na Wazalendo kugaba ibitero mu Banyamulenge baturiye i Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni bikubiye mu itangazo Twirwaneho yaraye ishize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane, tariki ya 07/03/2024.

Iri tangazo riteweho umukono n’u muhuza bikorwa wa Twirwaneho, Ndakize Welcome Kamasa, rivuga ko bagabweho ibitero na FARDC na Wazalendo, ku bufasha bw’Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri TAFOC, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Rivuga ko ibitero bya FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, bikomeza kwisukiranya muri ibi bice, aho batanze urugero ko ku itariki ya 02/03/2024, bagabye igitero ahitwa Kirumba, ikindi ki kaba cyaragabwe ku munsi w’ejo tariki ya 06/03/2024, aho cyagabwe i Nyawaranga , village ya Gashigo, gurupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Iri tangazo rikavuga ko ibyo bitero by’Ingabo za RDC k’u bufatanye n’Ingabo z’u Burundi ko byangirije byinshi harimo gusenya ibikorwa remezo by’abaturage, baturiye i Ndondo ya Bijombo.

Itangazo rikomeza rivuga ko ibyo bitero byica inzirakarangane, ndetse bikaba birimo kubera inzitizi inzira y’a mahoro hagati y’ibiganiro bikunze guhuza amoko aturiye imisozi miremire y’Imulenge.

Iri tangazo risoza risaba ingabo z’u Burundi kudashigikira ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zikunze kwibasira ubwoko bumwe , aho bica no gutoteza abaturage ba Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibitero by’ingabo za FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, ba bigabye mu Banyamulenge mu gihe hari hashize i Cyumweru kimwe mu Mikenke habereye i biganiro bya mahoro. Ni ibiganiro byari byahuje abarimo Abanyamulenge, Abapfulero, abanyindu n’Ababembe.

Muri ibyo biganiro aya moko yari yongeye kwemezanya ko ngera kubaka akarere ko Muchohagati Chaza Rwerera.

Aho ni Kamombo, Chakira, Mikarati, Ngoma, Gitasha ya mbere n’iya kabiri n’ahandi.

    MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.