• Sun. May 19th, 2024

U Rwanda rwa garagaje impungenge ko akarere k’i biyaga bigari kogeramo amakimbirane y’intambara.

Share with others

U Rwanda rwa garagaje impungenge ku ngabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, k’u bufasha bw’i bikoresho baha ingabo za SADC ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko ibi bishobora kuza byara amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi bikubiye mu rwandiko u Rwanda rwandikiye aka Nama gashinzwe umutekano kw’Isi ku muryango w’Abibumbye.

Iy’i barua yateweho umukono na minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vicent Biruta.

Mu mpera z’u mwaka ushize n’ibwo Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, zageze mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, aho zaje gufasha igisirikare cya FARDC kurwanya imitwe y’itwaje imbunda irimo na M23, nk’uko bya tangajwe na SADC News icyo gihe.

Kuri ubu ingabo za SADC zifatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’imitwe irimo FDLR ndetse na Wazalendo, ku rwanya M23.

Mu ibarua Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda Dr Vicent Biruta, yandikiye aka Nama gashinzwe umutekano kw’Isi yavuze ko “ibyari kuba igisubizo ko byirengagijwe.”

Yagize ati: “Ubufasha bw’i bikoresho n’ubwibikorwa by’agisirikare Monusco iha ingabo zifatanije na FARDC buha ubutegetsi bwa Kinshasa imbaraga zo gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare, aho gushaka igisubizo cy’ikibazo biciye mu biganiro.”

Yakomeje agira ati: “Ibibazo bikomeye bishobora guteza akarere k’i biyaga bigari, birimo ku bangamira inzira igamije gukemura amakimbirane amaze imyaka abera mu Burasirazuba bwa RDC, kubura imirwano ishingiye ku moko ndetse n’ibyago bya makimbirane mu karere bijyanye n’umugambi wa ba perezida ba RDC n’u Burundi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Maze Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, asoza asaba L’ONI kudaha ubufasha SADC ibikoresho zayisabye.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda irasaba aka Nama gashinzwe umutekano kw’Isi gukumura ubwiyongere bw’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, biciye mu kutongera gusuzuma ubusabe bwo guha ubufasha bw’i bikoresho n’ubwibikorwa ihuriro riyobowe na FARDC bushobora gutuma amakimbirane yiyongera.”

Vicente Biruta, yanavuze ko kuba u Burasirazuba bwa RDC bukomeje kwiyongeramo ingabo za mahanga zirimo iz’i bihugu, ndetse n’imitwe y’itwaje imbunda biteye impungenge u Rwanda ku buryo rutanumva impamvu umuryango w’Abibumbye ushigikiye ihuriro ry’Ingabo zikomeje kuhakorera ubwicanyi bushingiye ku moko.

K’u bwa leta y’u Rwanda bakavuga ko “amakimbirane yo muri RDC yagumyeho kubera ko umuryango mpuzamahanga wirengagije impamvu nya mukuru zayo, zirimo gushigikira no kubungabunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR.”

Leta y’u Rwanda ikavuga ko yo izakomeza gufata ingamba zihamye z’u bwirinzi, hagamijwe gukumira umugambi perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bafite wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.