• Sun. May 19th, 2024

U mukuru w’igihugu ca Republika ya Namibia, yateye utwatsi kohereza ingabo zabo M’uburasirazaba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Share with others

Ubutegetsi bwa Republika ya Namibia bwahakanye ko ingabo zicyo gihugu zitazoherezwa muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo, guhangana n’u mutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi bya nemejwe n’umukuru w’icyo gihugu ca Namibia, Hage Geingob, aho yashimangiye ko igihugu cye kidafite kohereza ingabo zacyo mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Namibia, cyitwa New Era.

Yagize ati: Navuze ko tutazahoreza abasirikare bacu muri Congo Kinshasa ariko Afrika y’Epfo yo irabyiteguye izohereza abasirikare babo.”

Yakomeje avuga ati: “Ibihugu bizatanga abasirikare barabyiteguye bazabikora ariko natwe muburyo bwa mafranga tuzashigikira.”

Mu Cyumweru dusoje n’ibwo leta ya perezida Félix Tshisekedi n’umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), bashizeho u mukono kumasezerano y’ubufanye mu guhashya uriya mutwe w’inyeshamba wa M23.

Bikaba byaranavuzweko ingabo z’uriya muryango wa SADC kozoba zaratangiye kohereza ibikoresho by’agisirikare muri RDC.

Mu masezerano ahari biteganijweko ingabo za karere k’Afrika y’iburasirazuba EACRF ziva muri RDC muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi nabiri 12 maze iz’umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), zikabona kwinjira.

Ahagana mu kwezi kwa Gatanu (5), uyu mwaka n’ibwo u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC bashizeho ibyemezo ko ingabo zabo zizaja muri Congo Kinshasa kurwanya M23 noguhasha Indi mitwe y’Inyeshamba.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.