• Sun. May 19th, 2024

U Mujyi wa Goma, wisanze watandukanijwe n’ibindi bice byose bigize Kivu Yaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, kubera.

Share with others

U Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, wisanze watandukanijwe na teritwari zigize uyu murwa mukuru, kubera intarambara.

Imirwano ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, imaze gufunga u muhanda uhuza Goma na Rutsuru, Masisi, Lubero na Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nta y’indi nzira n’imwe ifasha Goma kuvana ibiribwa muri teritwari zavuzwe harugu.

Abacuruzi, n’abadamu ndetse n’abandi, barasabwa kunyura mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo babone icyo bahaha kiva Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Inzira y’ikiyaga ninayo nzira yonyine isigaye yo kwinjira mu Mujyi wa Goma no kuwusohokamo.

Ibi rero nibyo bigiye gutuma haba kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, haba ibiribwa n’ibindi.

Abaturage baturiye u Mujyi wa Goma, barasaba ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kugira icyo ikora kugira ngo amahoro agaruke.

N’ibyo abaturage ba Goma basaba bakoresheje radio okapi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.