• Sun. May 19th, 2024

Twirwaneho ya Colonel Rukunda Michel Makanika, ya kubise ahababaza ingabo z’u Burundi na FARDC, mu misozi miremire y’Imulenge.

Share with others

Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo niz’u Burundi, z’ibarizwa mu misozi miremire y’Imulenge, mu ntambara zarwanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06/03/2024, zakubiswe ahababaza, bakubiswe na Twirwaneho.

Ni mu mirwano yazindutse ibera i Nyawaranga, village ya Gashigo, gurupema ya Bijombo, Cheferie Bavira, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Iki gitero cyari cyagabwe n’Ingabo za FARDC n’abafatanya bikorwa babo ingabo z’u Burundi, z’ibarizwa muri TAFOC, aho bari bagabye iki gitero ahatuwe n’abaturage b’irwanaho bo mu itsinda rya Twirwaneho, iyobowe na Colonel Rukunda Michel, wa mamaye ku izina rya Makanika, nk’uko amakuru ava muri ibyo abivuga.

Amasoko yacu avuga ko Twirwaneho yirwanyeho kinyamwuga aho ndetse bakubise ingabo z’u Burundi na FARDC bahunga ibyo bakunze kwita amasigamana.

Mu makuru yizewe Minembwe Capital News dukesha umwe mu baturage baturiye i Ndondo ya Bijombo, yavuze ko iyo mirwano yabereye neza mu misozi ya Nyawaranga y’unamiye Kirumba, ugana mu Gahuna.

Iy’i nkuru ivuga ko Twirwaneho yirutse ku ngabo z’u Burundi na FARDC ba bavana i Nyawaranga ba bambutsa uruzi rwa Kananga, hafi na centre ya gurupema ya Bijombo.

Inkuru ikomeza ivuga ko inkomeri z’abasirikare b’u Burundi na FARDC ba komerekeye muri iyo mirwano, bazihungishirije ku Wumugethi, ugana ku Murambya, ko ndetse habonetse imirambo myinshi ya Barundi na FARDC mu misozi ya Kananga.

Nta mirwano yari iheruka kubera muri ibi bice. Gusa mu myaka ibiri ishize ibi bice byari byabereyemo imirwano ikaze hagati ya Twirwaneho na FARDC.

Ni imirwano yasize imihana myinshi isenyutse ya Kamombo ndetse na za Kabara.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Twirwaneho ya Colonel Rukunda Michel Makanika, ya kubise ahababaza ingabo z’u Burundi na FARDC, mu misozi miremire y’Imulenge.”
  1. Twirwaneho mukomere imana irikumwe namwe ukuri kuzatsinda ibinyoma cya kisekedi n’a ndayishimiye

Comments are closed.