• Sun. May 19th, 2024

Sosiyete sivile yo muri teritware ya Beni, yihanangirije ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwana kinyamwuga bagatsinda M23 yavuzwe muri ibyo bice.

Share with others

Sosiyete sivile ya Kasindi , muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, basabye Fardc guhagarara kigabo bakarwanya M23.

Ni ngabo za leta ya Kinshasa zahamagariwe gukora ibishoboka byose bagaharika kuja imbere kwa M23, n’inyuma yuko M23 ikomeje kwirukana ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Guverinoma ya Kinshasa mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Ibi sosiyete sivile yo mu bice bya Kasindi, yabisabye ubwo bari bahawe urubuga kuri radio okapi.

Bagize bati: “Mu byukuri duhangayikishijwe kandi no kuja imbere kwa barwanyi ba M23, muri teritware ya Rutshuru. Kubera ko twe i Kasindi, duteganye na centre ya Vitshumbi, iheruka kwigarurirwa nabo barwanyi ba M23, bityo dufite ubwoba ko batugeraho natwe, rero ingabo za RDC zikwiye gukora ibishoboka byose nk’i ngabo bagasubiza inyuma M23.”

Iyi sosiyete sivile kandi irahamagarira abaturage kuba maso cyane urubyiruko kugira rwitegure kurwanirira igihu cyabo, ngo kuko Fardc isa nimaze gucika intege.

Ati: “Umutekano niwo uhangayikishije buri wese, kuja imbere kwa M23 biteye isoni ku ngabo zigihugu. Abaturage bagomba kuba maso, kandi cyane urubyiruko. Twirinda n’ibihuha muri iki gihe.”

Sosiyete sivile Yakomeje ivuga ko teritware ya Beni na Lubero arizo zitavugwamo M23 ariko ko muri iki gihe arizo zitahiwe ko ndetse hari n’amakuru amwe avuga ko bamaze kugera muri ibyo bice.

Ku wambere ushize, M23 yafashe agace ka Vitshumbi kari mu marembo ya teritware ya Beni na Lubero, ni nyuma yimirwano ikaze yahuje M23 n’ingabo zirwana kuruhande rwa leta ya Kinshasa. Iyo mirwano yasize M23 y’irukanye Fardc n’abayifasha kurwana, birukanwe mu bice bya Nyanzale, Kikuku, Mutanda, Kibirizi, Rwindi n’ahandi.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.