• Sun. May 19th, 2024

SADC, FARDC, FDLR, abacancuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, bahunze amasigamana mu mirwano yabasakiranije na M23 muri Mbuhi.

Share with others

Ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Guverinema ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zirutse amasigamana zihunga ingabo za General Sultan Makenga, mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

N’i mirwano bya vuzwe ko yatangiye igihe c’isaha ya saa Kenda, z’i gicamunsi, ku masaha ya Minembwe na Goma, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17/02/2024.

Nk’uko bya vuzwe n’uko urwo rugamba rwatangiriye mu gace ka Mbuhi, kari mu ntera y’ibirometre bike na centre ya Sake.

Justin uherereye muri teritware ya Masisi, ya bwiye Minembwe Capital News ko ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Kinshasa ko aribo bagabye kiriya gitero muri Mbuhi, ahari ibirindiro by’ingabo za M23.

Avuga ko byaje kurangira M23 yirwanyeho maze n’ubundi abari ba bagabye kiriya gitero bayabangira ingata.

Yagize ati: “Sadc, Fardc, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abacancuro na Fdlr, Birutse ibyo bakunze kuvuga ngo ni ukwiruka amasigamana. M23 kugeza ubu iracagenzura agace ka Mbuhi.”

Mbuhi ni agace kari muri localite ya Mweso, muri Grupema ya Bashali, teritware ya Masisi.

Iy’i mirwano yongeye kubura mu gihe ku munsi w’ejo hari habaye intambara ikaze hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 ugize igihe uhanganye niryo hiroro, muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo mirwano yabereye muri village ya Kagano na Nyenyeri, ndetse no mu nkengero zaho. Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yemeje ay’amakuru avuga ko ingabo za RDC ko zari zagabye ibitero mu baturage , M23 iza kurwana ku baturage.

Kanyuka kandi yavuze ko muri iyo mirwano ko M23 yafashemo mpiri abasirikare b’u Burundi benshi, harimo ko bambuye ibikoresho byinshi bya gisirikare bya Sadc, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, Fdlr, abacancuro na Fardc.

Yagize ati: “Twa fashe matekwa ingabo z’u Burundi ninshi, ndetse umwanzi twa mukuyeho n’ibikorwa byinshi.”

Mu gihe imirwano ikomeje gukara mu Burasirazuba bwa RDC, i Addis Ababa muri Ethiopa, hateraniye i Nama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika Yunze ubumwe, mu byo barimo biga harimo n’u mutekano w’i Burasirazuba bwa RDC.

Iminsi itandatu ishize muduce two muri teritware ya Masisi turimo kuberamo imirwano, n’imirwano yasize M23 y’igaruriye ibice byinshi byo mu nkengero za Sake, nka Kolongoro, Kanyabukoro, Madimba, Rutobongo no kuri Antenne.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.