• Sun. May 19th, 2024

Rwo ngeye kwa mbikanira mu bice bya Kamuronza, ni hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abo bafatanya.

Share with others

I Sake muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagabwe ibitero bikaze.

Ni ibitero byagabwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC n’abambari babo aribo FDLR, abacanshuro , Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Avuga ko ibi bitero byagabwe mu birindiro bya M23 bi herereye mu duce two muri Grupema ya Kamuronza, Sake no mu nkengero zaho.

Amakuru y’ibanze avuga ko abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa bagerageje kwinjira muri Sake bakoresheje kurasa ibisasu biremereye n’ubwo ntacyo M23 iravuga kuri iki gitero cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25/03/2024.

Ay’amakuru akomeza avuga ko kandi iy’i mirwano irimo k’umvikana mo imbunda ziremereye n’izito, kandi ikaba yatangiye igihe cy’u rukerera.

Bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize hiriwe ituze mu bice byose bikunze kuvugwamo imirwano, ni mu gihe kandi perezida wa Sudan y’Epfo, akaba n’umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC, Salva Kiir Mayardit ari i Kinshasa, mu ruzinduko rugamije gushakira amahoro n’umutekano u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’abo bafatanya imaze igihe kingana n’imyaka ibiri irenga ho amezi akabakaba umunani.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.