• Sun. May 19th, 2024

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yahishuriye Abanyamerika ko igihugu cyabo kiri mu bihe bitoroshye.

Share with others

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden mu ijambo yagejeje ku baturage baturiye Amerika yababwiye ko iki gihugu kiri mu bihe bitacyoroheye.

Ni mu ijambo uy’u mukuru w’igihugu gikomeye ku isi yavuze ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 09/03/2024, ubwo yari imbere y’inteko nshinga mategeko n’abaturage baturiye iki gihugu gikomeye.

Nk’uko yabivuze ntiyigeze ahisha, hubwo yaraberuriye ababwira ko iki gihugu kiri mu bihe bikigoye, ahanini yavuze ko Amerika irimo umuryane.

Biden yabwiye Abanyamerika ibyagezweho muriyi myaka ine amaze ayoboye. Yagiye avuga ingingo ku ngingo zirimo na Demokarasi n’ukwishira ukizana, uburenganzira ku buzima bw’i myororokere, ubukungu amategeko yo kungenzura imbunda, na politike y’abimukira nk’uko byari byitezwe.

Yavuze kandi ko umutekano wa Amerika ubangamiwe bikomeye n’ibitero by’Aba-Houthi, hakiyongeraho intambara y’u Burusiya irimo mu gihugu cya Ukraine.

Joe Biden yavugaga ubona koko ko hari ibi bangamiye iki gihugu abereye umuyobozi mukuru. Gusa ibi yabivuze mu gihe kandi yitegura guhatanira kongera kuyobora U.S.A muri manda yakabiri, ni amatora azaba arimo na Donald Trump w’igeze kuyobora leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.