• Sun. May 19th, 2024

Perezida Paul Kagame, yahaye igisubizo abibaza niba akwiye ko ngera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Share with others

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye igisubizo abibaza niba akwiye ko ngera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

N’ibyo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yatangaje ubwo yabazwaga n’umunyakuru Eleni Giokos, ukorera ikinyamakuru cya CNN.

Perezida Paul Kagame yavuze ko amatora ari yo azagena niba koko ari we mukandida ukwiye gutorerwa kuyobora u Rwanda, maze Kagame mu ijwi rituje ati: “Byaba byiza abantu bayategereje.”

Iki kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yakigiranye n’umunyakuru Eleni Giokos, ubwo yari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yageze tariki ya 11/02/2024.

Umunyamakuru yabajije Paul Kagame niba afite icyizere cyo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba muri uy’u mwaka mu Rwanda, undi nawe amusubiza ko ‘ibizava muri ayo matora aribyo bizaca impaka.’

Yagize ati: “Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo aba bikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba ibikorwa ni byo bizivugira.”

Biteganijwe ko amatora mu Rwanda azaba tariki ya 15/07/2024, ndetse bakazatora n’abadepite.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mubakandida bazahatana muri ayo matora, ndetse akaba ari nawe uri guhabwa amahirwe menshi yo kuzegukana intsinzi, nk’uko bigaragazwa ku mbuga nkoranya mbaga ninshi z’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame ya yoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’ 2000.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.