• Sun. May 19th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi, yahawe itariki ntarengwa yokuba yamaze kuzinga akava k’u butegetsi.

Share with others

Ishyaka rya politike, “Alliance Fleuve Congo,” rikaba rifite n’Igisirikare, riheruka kuvukira mu Gihugu ca Kenya, ryahaye umunsi ntarengwa perezida Félix Tshisekedi, kuva ku butegetsi bitaba ibyo akotswaho igitutu.

Ibi biri mw’itangazo ryasohowe na Corneille Nangaa, ukuriye uriya mutwe wa AFC, aho yabwiye Perezida Félix Tshisekedi, ko itariki ntarengwa agomba gusezera ubutegetsi ari kuri uyu wa Kane, tariki ya 21/12/2023.

N’itangazo rigira riti: “AFC, irizeza abaturage ba banyekongo ko iri munzira nziza kugira ngo ibakure mu kaga. Turizera neza ko guhera tariki 21/12/2023, perezida Félix Tshisekedi azaba atakiri perezida wa RDC. Yewe niyo yagerageza ngo azanyure munzira za magendu ntibizakunda.”

Nangaa, wigeza kuyobora Komisiyo y’Amatora muri RDC, umwaka w’ 2018 hamwe n’ihuriro rye bavuze ko Intego nyamukuru y’ishyaka ryabo ari “Ugushiraho iherezo ubutegetsi bwa leta ya perezida Félix Tshisekedi,” ubutegetsi bavuga ko bwaranzwe n’ibinyoma n’ubujura ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange.

Ririya tangazo rikomeza rivuga riti: “Ntakindi gihe cyo gufusha ubusa gihari. i Nama duha Perezida Félix Tshisekedi, n’uko igihe kimushiranye.”

Uyu muyobozi wa AFC, yanasabye inshuti za Tshisekedi nabo mu muryango we kuburira Perezida Félix Tshisekedi, kuzinga utwe akagenda inzira zikigendwa ko mugihe yatinze inzira yozamubana “ngufi.”

Nangaa nabo bafatanije bahaye Tshisekedi umunsi ntarengwa wo kuva k’ubutegetsi, mugihe kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, muri iki gihugu b’injiye mubihe by’Amatora. Ni Amatora na Tshisekedi yiyamajemo anasezenya abanyekongo kuzabakorera ibintu bikaze birimo no kumaraho icyo yise umwanzi wa Congo Kinshasa.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.