• Sun. May 19th, 2024

Perezida Evariste Ndayishimiye, yabwiye aburundi ko igihugu cyabo ari yo Edeni yanditswe muri Bibiliya, asobanura impamvu bo batabyumva.

Share with others

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aheruka kubwira abarundi ko igihugu cyabo ari yo Edeni ivugwa mu gitabo cy’Itangiriro na Ezekiel, byo muri Bibiliya.

N’i byo yavuze ku wa Kabiri, tariki ya 27/02/2024, ubwo yari mu Nama y’u bukerarugendo yabereye kuri Hotel Club du Lac Tanganyika, i Bujumbura. Yavuze ko abarundi bafite igihugu cyiza ariko batakizi.

Yasobanuriye abitabiriye iyi Nama ko Nowa yari yarubatse iyi nkuge mu Burundi. Ati: “Ubwato(inkuge) bwa Nowa, uvurwa muri Bibiliya, bwavuye i Burundi, imvura yaguye yarimo imiyaga myinshi. Umuyaga urabutwara, hanyuma umwuzure wagiye kurangira bugeze muri Israel.”

Mu Itangiriro handitse ko umugezi uturuka muri Edeni wigabanyemo indi ine irimo: Pishoni ugose igihugu cyose cya Kush, Hidekelu igose Ashuri n’uwa Ufrate.

Ndayishimiye rero we iyo migezi ya yise: “Rusizi, Ruvubu, Marangarazi n’Akanyaru.”

Avuga ko “impamvu abarundi batabyemera ari uko abamayika bafite inkota z’umuriro bahahishe.”

Yakomeje asobanura ko u Burundi “bukoze ku nyanja” bitewe n’uko amazi abuturukamo yisuka muri Pacifique, abanjye kunyura muri Tanganyika, agakomereza mu ruzi rwa rukuga narwo rugasuka mu rwa Congo, agakomereza muri Atlantique.

Perezida Ndayishimiye ahamya ko impamvu abanyamahanga bakunze gusura u Burundi ari uko iki Gihugu gifite umwihariko waho.

Hari naho yageze avuga ko u Burundi ariyo ngombyi ya Edeni. Ati: “U Burundi ni ingombyi ya Edeni. Igihe Imana yirukanaga Adamu na Eva mu ngombyi ya Edeni, yazanye inkota z’umuriro kugira ngo baharinde, ntibazasubireyo.”

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.