• Sun. May 19th, 2024

Mw’i Bumba, hongeye kuvugwa Maï Maï, ishaka kugaba ibitero mu bice bya Komine Minembwe, muri Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

I Bumba ho muri Secteur ya Lulenge, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hongeye kuvugwa Maï Maï, ishaka kugaba ibitero mu baturage baturiye komine Minembwe.

Nikuri uyu wa Kane, tariki 30/11/2023, ziriya Nyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï zongeye kuvugwa muri ibyo bice. Bi baye mugihe kuri uyu wa Gatatu, byahwihwiswe ko ingabo zo muri brigade ya 12 kozaba zarizishaka kugaba ibitero mu baturage B’irwanaho baturiye mu Minembwe.

Mu mpera ziki Cyumweru dusoje, bariya baturage b’irwanaho bafashe matekwa uvuga ururimi rw’ikirundi, afatirwa mu misozi ya Kirumba aha hoze Isoko ya Kane. Iriya Matekwa yaje kuvuga ko yahoraga mu nyeshamba z’uwiyita Gen Hamuri Yakutumba, nawe kuri ubu uri ahitwa Kijombo nk’uko iy’inkuru yemejwe n’iriya Nyeshamba yafashwe amatekwa.

Bi gakekwa ko ziriya Nyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï zavuzwe mw’i Bumba ko zoba ziyobowe na Gen Yakutumba, zigamije kunyaga Inka z’Abaturage bo mu Minembwe.

Gusa muri yiminsi turihafi kwinjira mu minsi mikuru y’ubunane na Noel, ziriya Nyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, zikunze kugaba ibitero bigamije kunyaga Inka z’Abanyamulenge bo m’ubwoko bw’Abatutsi m’urwego rwo kugira ngo bishimishe mu minsi mikuru nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye i byo bice.

Ibi kandi byavuzwe no mu nkengero za Bibogobogo aho Maï Maï igize iminsi ivugwa mu Magunga na Mugorore ivuye i Nakiheri muri Grupema ya Mutambara bikavugwa ko ziriya Maï Maï zigamije kunyaga Inka z’Abanyamulenge bo m’ubwoko bw’Abatutsi.

Harandi makuru avuga ko ziriya Maï Maï kozaba zishaka gushinga ibirindiro bikomeye mu Kabanju , Kijombo na Bumba. Ibi birindiro bikaba bigamije gusenyera bariya Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.