• Sun. May 19th, 2024

Murwingandura, ay’amasaha y’umugoroba, Mai Mai, FDLR n’Insoresore z’Abarundi, bagabye igitero mu Banyamulenge.

Share with others

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25/12/2023, Murwingandura, ay’amasaha y’umugoroba ku masaha ya Minembwe na Bukavu, hari imirwaro ikomeye.

Bya vuzwe ko Maï Maï, n’Insoresore z’Abarundi na FDLR, bongeye kugaba ibindi bitero bikomeye Murwingandura, mu nkengero za Komine Minembwe, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

N’imirwano bya vuzwe ko abaturage b’irwanaho, bahagaze kugira ngo babashe gusubizayo kiriya gitero cya Maï Maï na FDLR, n’Insoresore z’Abarundi, zizwiho umugambi wo kwica Abanyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Iy’i mirwano ibaye mugihe kandi k’umunsi w’ejo hashize, tariki ya 24/12/2023, bari bongeye kugaba ibitero mu Masha, Rutigita na Lumba. Ibi bikaba byaremejwe na Sosiyete sivile ya Minembwe, aho umuyobozi wayo Mufashi Santos, yavuze ko Twirwaneho, yabashe gusubiza inyuma i bitero byabanzi ba Banyamulenge.

Mu makuru yizewe, dukesha Isoko yacu, avuga ko biriya bitero bya Maï Maï, FDLR n’Insoresore z’Abarundi, ba bigaba, bavuye i Musika na Kijombo, mu Lurenge homuri teritwari ya Fizi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.