• Sun. May 19th, 2024

Muri Centre ya Baraka, haravugwa umutekano mubi ku Banyamulenge n’Abashi.

Share with others

I Baraka, ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo haravugwa umwuka mubi utari usanzwe.

Ni abo mu bwoko bw’Ababembe bavuze ko badashaka guca iryera Abashi, ngo kubera ko umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa, ari umushi, nk’uko abaherereye muri ibyo bice ba bivuga.

Bavuga ko Abashi bagomba kuva mu bice byo muri teritware ya Fizi, byu mwihariko muri centre ya Baraka.

Si Abashi bonyine bategetswe kutongera kugaragara i Baraka, kuko n’Abanyamulenge nabo babwiwe ko bagomba kuhava ngo kuko nabo bashigikira umutwe wa M23 ugize igihe urwana n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ababafasha kurwana, aribo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC ndetse n’abacanshuro, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gaston Ndayizeye, uri i Baraka yatanze ubutumwa bwanditse agira ati: “Mwaramutse munyamakuru wa MCN? Turabyutse bwa none, ariko hano i Baraka hongeye kuba umwuka mubi! Ababembe bahamagaye Abashi babategeka gukora vuba nabwangu, bakava muri uyu Mujyi, ngo kuko M23 iyobowe n’Umushi Bertrand Bisimwa.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Bahise ba bwiriramo n’Abanyamulenge ko nabo batabashaka.”

Bityo abavuga ururimi rw’i Kinyamulenge n’igishi, bakaba bagize umutekano muke, kuburyo no gutembera muri uy’u Mujyi byababereye ikibazo.

Ibi ntibyari bisanzwe kuko ubwoko bwahora ga bwangwa n’Ababembe, ni Abanyamulenge, aho abenshi bagiye bicirwa muri ibi bice bya Baraka, harimo abagabo n’abagore bagera ku munani, bakoraga mwishirahamwe rya Ebenezer, bishwe mu mwaka w’2013 bazira ubwoko bwabo.

Harimo n’abandi Banyamulenge, babarigwa mu magana bishwe n’Ababembe n’Interahamwe mu mwaka w’1996, bicirwa mu gace kitwa i Kabera.

Baraka izwi nk’u Mujyi mu nini wo muri teritware ya Fizi, ikaba iherereye mu ntera y’ibirometre nka 88 n’u Mujyi wa Uvira. Isanzwe ituwe n’abo mu bwoko bw’Ababembe, mu gihe i Bukavu ariho hafatwa nk’i wabo w’Abashi.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.