• Sun. May 19th, 2024

“Mugihe mu tazaba menge , RDC izomekwa ku kindi Gihugu,” perezida Félix Tshisekedi, yaburiye abanyekongo.

Share with others

Umukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari mu Ntara ya Kananga, kuri uyu wa Gatatu, 13/12/2023, yongeye guhamagarira abaturage ba Congo Kinshasa, kuba maso ngo kuko nibarangara igihugu cyabo kizigarurirwa na Paul Kagame w’u Rwanda.

Muri ibi bihe RDC y’imbirije kwinjira mu matora, Perezida Félix Tshisekedi, yarushijeho kwibasira i Gihugu c’u Rwanda n’ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame. Gusa ibi k’umunsi w’ejo tariki 13/12/2023 umuvugizi w’ungirije w’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabigarutseho aho yavuze ko “Tshisekedi akomeje kurangwa n’Indimi zibiri ko ndetse kwitwaza u Rwanda na Perezida Paul Kagame, ari mu rwego rwo kugira ngo yigarurire imitima y’abanyekongo maze baza muhundagazeho amajwi mu matora ateganijwe.”

Tshisekedi akunze kwereka abanyekongo ko u Rwanda arirwo nyiribayazana w’ibibazo byanze gushira muri RDC ahanini mu Burasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Tshisekedi yagize ati: “Murabizi neza ko abanzi badushoyeho intambara ahanini mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umwanzi buriya dufite ukomeye ni Paul Kagame, ni tutaba menge, hari byago ko ashobora kutwambura i Gihugu.”

Ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, nawe ubwe barenda gusingira iriya Manda ya Kabiri, bahangane n’u Rwanda bavuga ko ingabo za FARDC zihanganyemo n’iz’u Rwanda.

U Rwanda narwo akenshi bagiye bagaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bunanirwa gutunganya ibyiwabo bikarangira babyegetse ku Rwanda.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.