• Sun. May 19th, 2024

Mugihe i Bunia, abakozi ba CENI, bakijijwe n’amaguru, i Bukavu, muri Kivu y’Amajy’epfo, ruswa niyo irimo gukora kugira ngo utore.

Share with others

Ku santire y’Amatora iherereye muri Komine ya Shari, mu Mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye akavuyo kasize abakozi ba CENI bahunze muri ako gace. Ku gumuka byavuzwe ko byatewe n’aturage bari bangiwe gutora.

Abari bangiwe gutora ahanini bari bagizwe n’Abantu bakuwe mu byabo kubera Intarambara z’urudaca zitegwa n’inyeshamba zo mu mutwe wa ADF.

Byavuzwe ko ahagana isaha z’igitondo abantu benshi baje bageze kuririya santire y’Amatora ya ISP, iri mu Mujyi wa Bunia, bahagaze bahise bateza urusaku rw’inshi, aho banakoresheje gutera amabuye n’ibiti, imbere mu bakozi ba CENI. Ibi byatumye abakozi ba CENI bakizwa n’amaguru abigaragambya binjira mu mabiro bashanyaguza impapuro n’imashinzi zamatarora ziramenwa.

Gusa abashinzwe umutekano baje kuhagoboka barasa amasasu menshi hejuru bituma abateje akavuyo nabo bahunga.

Kugeza izisaha amakuru dufite y’izewe n’uko ntawundi mwanzuro urafatwa.

Mugihe muri Bunia havugwa guteza akavuyo i Bukavu ho haravugwa ruswa mu bapolisi. Amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko Polisi iri kwaka abaturage bashaka gutora vuba kugira basubire mu mago.

Ibi byatumye haba kurenganya abatonze kumirongo bambere ndetse bikaba birimo guteza urusaku mu Mujyi wa Bukavu.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.