• Sun. May 19th, 2024

Mu rupfu rwa Lt General Godefroid Bizimana, wari nkora mutima ya perezida Evariste Ndayishimiye, havuzwe mo “amarozi,”

Share with others

Havuzwe amarozi mu rupfu rwa Lt General Godefroid Bizimana, wari umwe mu bayobozi ba komeye muri leta ya Gitega.

Ni General Godefroid Bizimana wari waramamaye ku izina rya “Verema.” Urupfu rwe rwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13/03/2024, ko yarangije urugendo rwe rwahano ku Isi.

Nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu cy’u Burundi abivuga, n’uko Lt Gen. Godefroid Bizimana yari amaze igihe kirekire arwaye bivugwa ko yari yarariye amarozi ayahawe.

Ay’amakuru avuga ko abaganga bavuye Lieutenant General Godefroid Bizimana ko batigeze bamenya indwara arwaye ko hubwo barimo babyita amayobera. Abavuga ay’amakuru bashingira kuri ibi bagahamya ko yishwe n’amarozi.

Abavuga ibi, bavuga kandi ku mwuka mubi uvugwa mu bategetsi bakomeye mu ishyaka riri k’ubutegetsi rya CNDD FDD, aho havugwa agatsiko kabatumva ibyo perezida Evariste Ndayishimiye akora, hakaba n’irindi tsinda ry’abashigikira Evariste Ndayishimiye.

Lt Gen. Godefroid Bizimana yabaye umuyobozi mukuru w’ungirije wa polisi y’u Burundi, ubu yari ayoboye i Nama y’ubutegetsi y’u muryango ushinzwe kuvuza abakozi ba leta, akaba kandi yari nkora mutima ya perezida Evariste Ndayishimiye .

Gusa, yaje gufatirwa ibihano n’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yuko yari mu bategetsi bari bashigikiye kw’iyamamaza kwa Peter Nkurunziza, muri manda ya Gatatu, mu mwaka w ‘2015, muri icyo gihe hapfuye abarundi batari bake.

General Godefroid Bizimana, yapfuye k’umunsi w’ejo hashize tariki ya 13/03/2024. Urupfu rwe rwatangajwe bwa mbere na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Yagize ati: “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lt General Godefroid Bizimana, ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cya mubyaye, ntibizibagirana.”

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.