• Sun. May 19th, 2024

Mu mujyi wa Goma, hateguwe imyigaragambyo idasanzwe yo kweguza ubuyobozi bw’i Ntara.

Share with others

I Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hateguwe imyigaragambyo yo gusaba ubuyobozi bw’i Ntara kwegura, nyuma y’uko ubwicanyi bukorerwa abasivile bwongye gufata indi ntera muri iyi minsi.

Ni imyigaragambyo yateguwe n’urubyiruko n’abarimo sosiyete sivile yo muri ibyo bice, nk’uko byavuzwe na baturiye i Goma.

Bavuga ko iyo myigaragabyo izakorwa ku wa Gatatu w’i Cyumweru gitaha, akazaba ari tariki ya 17/04/2024.

Amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko imyigaragabyo izakorwa kugira ngo umuyobozi ku rwego rw’i Ntara, n’umuyobozi ku rwego rw’u Mujyi wa Goma, ‘begure,’ ni mu gihe kwica abasivile kibandi byongeye gukara, kandi bakicwa n’abo bivugwa ko ari Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).

Iki Cyumweru turimo uhereye ku itariki ya 09/04/2024, kugeza uyu munsi, hamaze gupfa abantu bagera ku munani, aba bose bicwa barashwe na Wazalendo.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru, hafashwe abasirikare batatu na Wazalendo babiri bashinjwa kugira uruhare mwiyicwa ry’abasivile bagize igihe bicirwa muri Goma.

Benjamin Mbonimpa umuhuza bikorwa wa AFC/M23, yashinje ubuyobozi bwa leta ya Kinshasa, muri Goma kunanirwa gutanga umutekano no guhagarika ibikorwa bya Wazalendo byo kurasa abasivile mu ijoro.

Ibi Mbonimpa yabivuze akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Abaturage barababaye kubera kubura ubuyobozi bushakira abaturage amahoro. Abayobozi nti bashoboye ngo bagire icyo bakora gifatika. Abaturage baracyarira kuko ubuyobozi ntacyo bushoboye.”

Ubwicanyi bukorwa kibandi bwatangiye kuvugwa cyane umwaka ushize, ahagana mu mezi yo ku mpera z’u mwaka. Ubu bwicanyi kuva mbere hose Wazalendo nibo bagumye gushirwa mu majwi ko barinyuma y’imfu zimaze gutwara abantu babarirwa mu magana, mu gihe kingana n’umwaka n’amezi icenda.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.