• Sun. May 19th, 2024

Mu misozi miremire y’Imulenge, aha herereye ko minene ya Minembwe , mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hagiye kubakwa ibiro bikaze by’igipolisi.

Share with others

Mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagiye ku bakwa ibiro by’igipolisi ku nkunga ya MONUSCO.

Ni ibiro bizubakwa n’u buyobozi bw’i ngabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), bukorera i Bukavu, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko byatangajwe na delegation y’ingabo za Monusco yageze mu Minembwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02/04/2024.

Iyi delegation ya MONUSCO ikimara kugera ku cyicaro gikuru cya komine ya Minembwe, yavuze ko ije gutera inkunga igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (PNC), mu bice byo muri iyo komine.

Bahita bavuga ko icyo bagiye gukora cyambere ari ukubakira aba bapolisi ibiro byiza, kandi bikazubakwa muri centre ya Minembwe.

Ibi biro by’igipolisi bigiye kubakwa mu Minembwe biri ku rwego rwa district, nk’uko Minembwe Capital News ikesha ay’amakuru abaturiye centre ya Minembwe.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.