• Sun. May 19th, 2024

Mu gihe M23 ivugwaho guhagarara neza mu bice ya bohoje, abaturage baturiye i Goma barayitabaza kuza kubavana mu kaga.

Share with others

Hongeye kuramukira agahenge ka mahoro mu bice byahoraga biberamo imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, ahanini ahari amahoro ni ahagenzurwa na M23 kuko i Goma ahari FARDC hari ubwicanyi bukorwa kibandi.

Ni muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amakuru avuga ko kuva ku wa Kane, no kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12/04/2024, mubice birimo ibyo muri teritware ya Masisi, nka Ishasha, yahoragamo imirwano n’imisozi iri mu nkengero za Sake, ndetse n’ibice byo muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, ku munsi w’ejo hashize hiriwe ituze n’ubu hongeye kuramukira agahenge ka mahoro, kimweho ibyaho bihinduka umunota ku wundi.

Hagati aho M23 irahamagazwa ku guboka Abanye-goma, ni mu gihe bagize igihe bicwa na Wazalendo. Mu minsi mike ishize hamaze kwicwa abantu barenga icumi. Ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hishwe abantu batatu, bicwa barashwe, ndetse no mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10/04/2024, hishwe abandi bantu batatu nabo bicwa barashwe na Wazalendo.

Abicwa bose ni abasivile. Kimweho Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bya gisirikare, major Gen Peter Cirimwami Nkuba, ku munsi w’ejo hashize yatanze umuburo kuri Wazalendo, abasirikare basezerewe ndetse n’abasirikare bakora ikibandi, ababwira ko hagiye gukorwa umusako uzasanganwa ibinyuranyije n’amategeko azahanwa by’intangarugero.

Ibi yabivuze nyuma y’uko hari hamaze gufatwa bamwe muri Wazalendo na Basirikare ba FARDC bashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bukomeje kwibasira abasivile i Goma.

Ku rundi ruhande mu bice bigenzurwa n’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga birimo umutekano ari nabyo bituma bamwe mu baturage baturiye i Goma bahamagaza M23 kuza kubohoza uyu Mujyi ukomeje kuberamo urugomo rw’ubwicanyi bukorwa na Wazalendo.

Hakaba hari n’andi makuru avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryongeye kwiyambaza indege z’intambara zo kurwanya M23. Ay’amakuru avuga ko izo ndege zaraye zigeze i Goma.

Ibyo bikozwe mu gihe abaturiye i Goma, Nyiragongo ndetse na Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo bari batangiye kwinubira ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, kuba iri huriro ryarananiwe guhangana n’ibibazo by’umutekano, nk’uko ibyo byatangajwe n’umwe mu banyamakuru Babanyekongo, Ronely Ntibonera.

Yagize ati: “Hashize iminsi itari mike, gucika intege bimaze kwigarurira imitima y’abaturage baturiye Goma, Kalehe na Nyiragongo. Kubera ko abashinzwe umutekano bananiwe guhangana n’ibibazo bijanye n’umutekano. Umutekano ugenda ukomeza kuba muke aho kuba mwiza.”

Yakomeje agira ati: “Abanyekongo bageze aho bumva bahekeje, kubera imanza z’ubwicanyi bwaburi munsi. Abari inyuma y’ubwo bwicanyi hadomwa urutoki Wazalendo na FDLR, kandi bazwiho gufasha Igisirikare cya leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, kurwanya M23.”

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.