• Sun. May 19th, 2024

Mu gihe Joe Biden ari mubahatanira kongera kuyobora U.S.A, muri manda ya kabiri, abaganga bo muri icyo gihugu, batangiye k’u mwandagaza.

Share with others

Perezida Joe Biden, wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, arashinjwa kuba akoresha ibinini biri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge.

Ni byatangajwe n’umuganga w’indwara zo mu mutwe, Carol Lieberman, wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uy’u muganga usanzwe avura abarwanyi bo mu mutwe, yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cya “Washington Times,” ku Cyumweru, tariki ya 10/04/2024. Yabwiye iki gitangaza makuru ko “Joe Biden akunze kuvuga buhoro kandi rimwe narimwe akavuga ari gusitara.”

Uyu muganga yavuze ko Biden akoresha ibinini byitwa “Amphetamine.” Bikaba bizwi nk’i kiyobya bwenge.

Gusa, Carol Lieberman, yavuze ko ubwo perezida Joe Biden aheruka kugeza ijambo ku nteko nshinga mategeko y’iki gihugu, ndetse no ku Banyamerika, ko “icyo gihe yavugiye hejuru kandi agaragaza uburakari bwinshi,” bityo ngo bikaba biri mu bimenyetso biranga abantu bamwa ibinini bya ‘amphetamine.’

Uyu muganga yakomeje kubwira kiriya gitangaza makuru ko “ririya jambo, Biden, aheruka kugeza ku nteko ishinga mategeko y’Amerika, atariryo ryo nyine rigaragaza ko amwa ibiyobyabwenge, ahubwo ko bigaragarira no mu myitwarire ye.”

Yavuze kandi ko Joe Biden akunda kwerekana ibindi bimenyetso, ngo mu gihe ari kuvuga, azunguza amaboko vuba, ngo ikindi gihe yayashiraga kuri podium, mu gihe aba ari gusoma inyandiko.

Uyu muganga yasoje avuga ko “guhungabana kumaranga mutima ko ari ikimenyetso cyo guta umutwe, kandi ibyo yabitewe no kuba amwa ikiyobyabwenge cya amphetamine.

Ibi yabivuze mu gihe Joe Biden ari mu bakandida bari guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu matero agiye kuba muri icyo gihugu.

Kurundi ruhande, bivugwa ko Donald Trump ariwe uri gahabwa amahirwe menshi.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.