• Sun. May 19th, 2024

Mu bice byo muri teritware ya Masisi byongeye kuramukiramo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito kuri uyu wa Kabiri.

Share with others

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02/04/2024, habyukiye imirwano ikaze mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, abarimo Wazalendo, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro n’Ingabo za SADC, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ay’amakuru avuga ko iyo mirwano yabereye ku musozi wa Ndumba, uri mu ntera y’ibirometre bike na gace ka Ishasha, muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, teritware ya Masisi.

Ibi bitero bya gabwe na FARDC n’abayifasha kurwana aho byemezwa ko babigabye mu birindiro bya M23, nyuma y’uko aka gace umutwe wa M23 umaze igihe kitari kinini bakigaruriye.

Ku ruhande rwa M23 ntacyo baravuga kuri ibi bitero bagabweho kuri uyu wa Kabiri. Gusa MCN yahawe amakuru n’umwe mu baturage baturiye ibyo bice yemeza ko iyo mirwano yabaye ariko avuga ko M23 yabashye gusubiza ibyo bitero inyuma yari yagabweho n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Congo.

Ingabo za leta ya Kinshasa zagabye ibitero mu gihe perezida Félix Tshisekedi yaraye ashizeho minisitiri mushya w’intebe, Judith Suminwa Tuluka. Akaba aje kugira ngo ahangane n’ibibazo iki gihugu gifite harimo n’iyi ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hagati ya M23 n’igisirikare cy’igihugu (FARDC).

          MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.