• Sun. May 19th, 2024

Mu Bibogobogo, ho muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ha hurutse Abasirikare benshi b’u Burundi.

Share with others

Ingabo z’u Burundi zabarizwaga mu bice bya Komine ya Minembwe, bahurutse mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni k’umunsi w’ejo hashize, tariki ya 25/01/2024, bya vuzwe ko abasirikare b’u Burundi bo mu mutwe wa TAFOC, babaga ku Kiziba, hafi n’ikibuga cy’indege cya Minembwe, ko “batowetse,” bivugwa ko bamanutse kwa Mulima, muri Grupema ya Mutambara, teritware ya Fizi.

Ubwo abaturage baturiye ibice bya Komine ya Minembwe ba byukaga mu Gitondo cyo k’uwa Kane, bagasanga abasirikare b’u Burundi nta bakiri ku Kiziba ba ketse ko boba batashe iwabo i Burundi, ariko ahagana isaha z’umugoroba haje amakuru avugako bariya basirikare, ko boherejwe kwa Mulima ariko na none harandi makuru yavugaga ko boba boherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23.

Muriki Gitondo cyo k’uwa Gatanu, tariki ya 26/01/2024, n’ibwo abaturage baturiye Bibogobogo, ba bwiye Minembwe Capital News, ko iwabo hahurutse abasirikare benshi b’u Burundi bo mu mutwe wa TAFOC.

Sibomana yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Tubabonye ubu ariko twaje kumenya dutinze ko baraye ahitwa mu Magunga, mu nkengero za Bibogobogo. Ubu bazindutse bikorera ibikoresho byabo berekeje inzira ija Murusenda na Uvira.”

Ingabo za TAFOC zimaze hafi imyaka ikabakaba ibiri zibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zigizwe ahanini n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.

TAFOC yabayeho ku bwamasezerano y’igihugu c’u Burundi na RDC m’urwego rwo kugira bafatanyirize hamwe guhashya imitwe y’inyeshamba y’itwaje Imbunda irimo irwanya leta y’u Burundi ndetse niya banyekongo.

Muri iki gihe leta y’u Burundi niya RDC bamaze gushirahamwe kugira barwanye M23, ni muri urwo rwego bivugwa ko ingabo z’u Burundi ko zikomeje koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru.

Tu bibutseko mu Minembwe, ingabo za TAFOC, zahageze mu kwezi kwa Mbere umwaka wa 2023, nyuma y’uko ingabo za Fardc zo muri brigade ya 12 zari zarwanye na Twirwaneho, intambara yari yabereye mu bice bya Kabingo, Runundu na Masha.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.