• Sun. May 19th, 2024

Minisitiri w’intebe w’u Burundi, Lt Gen. Gervais Ndirakobuca yavuze ku barwanyi ba Red Tabara, aza kunyuranya nibyo perezida w’icyo gihugu agize igihe avuga kuri uwo mutwe.

Share with others

Minisitiri w’intebe w’u Burundi Lt Gen. Gervais Ndirakobuca, yavuze ku mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi atangaza ibinyuranye nibyo Perezida Evariste Ndayishimiye agize igihe ashinja uwo mutwe gutera igihugu cye bavuye mu macyumbi bahabwa n’u Rwanda.

Nibyo minisitiri w’intebe w’u Burundi Gervais Ndirakobuca, yatangaje mu Nama iheruka kubera i Gihanga, ku wa Gatatu, w’iki Cyumweru tariki ya 27/02/2024. Iyo Nama ikaba yaritabiriwe n’abarimo abakora munzego z’u mutekano n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ruvuga ko Ndirakobuca muriy’i Nama yavuze ntakurya umunwa kandi atangaza amagambo adasanzwe.

Yagize ati: “Twese tuzi aba baduteza ibibazo bashaka kudusubiza mu byago by’ahahise. Bamwe ni abana bacu, abavandimwe bacu, abandi ni babyara bacu. Niba abana bacu cyangwa abavandimwe bacu bahisemo kwihuza cyangwa gufatanya n’imitwe y’itwaje imbunda mu guhungabanya umutekano kuba tuzi aho baturuka bisobanuye ko tugomba kubahagarika.”

Uy’u munyacubahiro yanavuze ko inzego z’u mutekano zimaze iminsi zikora amakosa yo gucyunga umutekano w’igihugu, avuga ko mu gihe hafashwe ingamba zihamye zo gucyunga umutekano neza nta handi ibitero byo turuka.

Iy’i Nama yabaye nyuma gato y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25/02/2024, umutwe wa Red Tabara wari wagabye igitero i Buringa, mu Ntara ya Bubanza. Ni igitero abarwanyi buyu mutwe bigabye kwiciramo abasirikare ba tandatu ba leta y’u Burundi, bitandukanye nibyo leta yo, yatangaje ko hiciwemo abasivile.

Iki gitero cyabaye kandi nyuma y’ikindi cyari cyakozwe n’uyu mutwe bakigaba mu Gatumba, mu bice bihana imbibi na Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’intebe w’u Burundi yanenze abakora mu nzego z’u mutekano kudakusanya amakuru ahagije hubwo bagahugira mu bibarangaza nk’u bucuruzi n’ibindi bitajanye ninshingano bashinzwe.

Mu gihe perezida w’u Burundi we, mu majambo yavuze nyuma yabiriya bitero bibiri yahise avuga ko Red Tabara ifashwa n’u Rwanda, ko kandi bahabwa icyumbi n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bikaba bizwi ko uyu mutwe wa Red Tabara utera u Burundi uvuye mu misozi yo muri Hauts-Plateaux, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

                   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.