• Sun. May 19th, 2024

Maï Maï, FDLR n’Imitwe igizwe n’Insoresore z’Abarundi, bisuganije kongera kugaba ibitero mu Banyamulenge.

Share with others

Hatanzwe amakuru ko Maï Maï, FDLR n’Imitwe igizwe n’Insoresore z’Abarundi, ko kuruyu wa Gatandatu, tariki 16/12/2023, bazagaba ibitero mu baturage ba Banyamulenge, baturiye komine Minembwe no mu nkengero zayo.

N’amakuru yatanzwe avuga ko k’uwa Kane, tariki 14/12/2023, iriya mitwe y’Inyeshamba ya Maï Maï, FDLR n’Imitwe igizwe n’Insoresore z’Abarundi, ko bakoze i Nama igamije kwiga uburyo bazongera kugaba ibitero mu Banyamulenge! Iriya Nama ikaba yarabereye muri Localité Musika, Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo, Secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nk’uko bya vuzwe iriya Nama yarigamije kwiga ubundi buryo icyo gitero kizakorwa nimugihe iriya mitwe iheruka kugaba ibitero bi biri, byikurikiranya, birangira Twirwaneho ibisubije inyuma nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice.

Umwe mu baturage ba bonanye nabazanye ubwo butumwa ko Maï Maï nabafasha babo bazagaba ibitero, Ruhara Alex, yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Yego, izo ntumwa twazibonye batumemyesheje ko i Nama ya FDLR, Maï Maï n’Insoresore z’Abarundi, yanzuye ko bagomba kongera kugaba ibitero simusiga mu Banyamulenge.”

Yunzemo kandi ati: “I Nama yaziriya nkozi zikibi ba tubwiye ko yabereye i Musika. Gusa ntacyo bazageraho kuko Twirwaneho, turahari kugira ngo turwanirire abaturage.”

Tubibutsa ko abatanze amakuru bayaha abaturage baturiye Komine Minembwe, ni abo mu bwoko bw’Abapfurero.

Tariki 08/12/2023, n’ibwo ririya huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda igamije kurimbura Abanyamulenge aribwo bagabye ibitero mu nkengero za Komine Minembwe, mu bice bya Kivumu, Rutigita, Lumba, mu Rwingandura no ku Kabingo. Ikindi gitero cyagabwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 12/12/2023, naho byari byagabwe muri turiya duce two muri Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Maï Maï, FDLR n’Imitwe igizwe n’Insoresore z’Abarundi, bisuganije kongera kugaba ibitero mu Banyamulenge.”
  1. Excellent post. I was checking constantly this blog and I’m impressed! Extremely helpful information specifically the last part 🙂 I care for such information much. I was seeking this certain information for a very long time. Thank you and best of luck.

Comments are closed.