• Sun. May 19th, 2024

M23 yashwanyaguje ibibunda by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri.

Share with others

M23 yashwanyaguje ibimodoka by’intambara by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19/03/2024, ibereye mu misozi y’unamiye centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yari imirwano ishamiranije ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’u mutwe wa M23, ugize igihe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko M23 koyaba yakoresheje ugutera ibibomba bikarangira bishwanyaguje ibibunda birimo ibyo mu bwoko bwa BM-21 by’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’izababafasha kurwanya uyumutwe wa M23.

Iy’inkuru ikavuga ko harashwe ibimodoka by’ibifaru bigera kuri bibiri, ko kandi byarashwe bihinduka umuyonga. Byarasiwe neza mu gace ka Gasengesi hafi ujya kwegera i mu Gunga. Bavuga ko ibyo bibunda bya BM-21, biri mubigurwa amafaranga menshi.

Umwe mu banyamakuru bakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Justin Kabumba, yatangaje ko M23 yateye ibisasu byinshi mu bice biherereye mu nkengero za Sake.

Justin Kabumba, avuga ko ingabo za FARDC na SADC, bakomeretse ku bwinshi ariko ko umubare nyawo utarabashaka ku menyekana.

Iy’i mirwano ibaye mu gihe no kumunsi w’ejo hashize ku dusozi twu namiye Centre ya Sake, nka Ndumba n’ahandi hari habereye urugamba rukaze hagati y’impande zihanganye.

Kurundi ruhande haravugwa ko ibibunda byahoraga bikoreshwa n’ihuriro ry’ingabo zirwanirira leta ya Kinshasa kuri ubu byamaze kwangirika ibindi bikaba byaramaze guhungishirizwa mu zindi Ntara.

Bimwe mu bikoresho bya gisirikare bya leta ya Kinshasa, bimaze kuraswa na M23, bigahita byangirika harimo drone zigera kuri zine, n’ibibund byo mu bwoko bwa Saba Saba, ndetse na BM-21. Bikaba byari byarabiciye biracika mu mezi make ashize.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.