• Mon. May 20th, 2024

Leta y’u Burundi yaburiwe kugira icyo ikoze mu maguru mashya, bitabaye ibyo, icyo gihugu gishobora kuja mukaga gusumba uko bibwira.

Share with others

Ubuyobozi bw’ishirahamwe rya OLUCOME rishinzwe kurwanya ruswa no gusesagura umutungo wa leta bwatangaje ko u Burundi buri mu bihe bitoroshye kubera ubukene.

Ni byatangajwe na Gabriel Rufyiri ukuriye OLUCOME aho ku munsi w’ejo hashize yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru batandukanye bo muri iki gihugu cy’u Burundi. Iki kiganiro kikaba cyarabereye i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu w’iki gihugu.

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igihugu cy’u Burundi mu bihe bibi bitacyoroheye by’u bukene.”

Muri iki kiganiro Gabriel Rufyiri yatangaje ko igihugu cyabo cy’u Burundi kiri mwihungabana rikomeye ku bijanye n’ubukungu.

Yagize ati: “Icya mbere murabizi neza ko ishirahamwe OLUCOME rihora rihamagarira abanyamakuru n’Abarundi kuganirira hamwe maze habeho kumenya aho igihugu cy’u Burundi gihagaze, kubera ibihe bibi iki gihugu cyinjiyemo, hari n’igihe tubatumaho kugira tugire ibyo tubabwira; ubu ho twabatumyeho kugira ngo tubabwire ibibazo igihugu cyacu kirimo. Ibyo na kwita ‘crise economique’ (ihungabana ridasanzwe ry’ubukungu).”

Yakomeje agira ati: “Murabizi ko ubu Umurundi kugira ngo afungure n’ikibazo, kuko kubona akazi muri iki gihugu biragoye. Rero ibi birikuzanira abenegihugu ingaruka mbi ku gutegura ejo hazaza.

Ibi byose biva kukuba igihugu cy’u Burundi cyarakenye amafaranga y’agaciro ava mu mahanga.”

Uyu muyobozi wishirahamwe rya OLUCOME yanaboneyeho kuvuga ko arimo gusabisha perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye kugira ngo baganire amubwire icyo korwa muri iki gihugu maze kikava mu bibazo bikiremerereye.

Rufyiri yatangaje ko kandi kuva mu mwaka w’ 2022, atahwemye kwandikira umukuru w’igihugu cy’u Burundi n’izindi nzego z’ubutegetsi bwo hejuru, ko iki gihugu gikomeje gusubira inyuma bivuye kw’i kena ry’amafaranga y’agaciro.

Hano asobanura ko u Burundi bukenye lisansi (igitoro), ibura ry’isukari, imodoka zitwara abantu ndetse n’ibinyobwa ngo muri iyi minsi byabaye ingora bahizi.

Umuyobozi wa OLUCOME asoza avuga ko leta y’u Burundi itagize icyo ikora mu maguru mashya, iki gihugu gishobora kuja habi gusumba ibyo abantu batekereza.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *