• Sun. May 19th, 2024

Leta ya Iran iheruka kugaba igitero kitaziguye kuri Israel, igiye gufatirwa ibindi bihano bikarishye.

Share with others

Ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi bwafashye icyemezo cyo gufatira ibindi ibihano leta ya Iran iheruka kugaba igitero gikaze kuri Israel.

Ni byatangajwe na perezida uyoboye aka Nama k’i bihugu by’u Burayi, Charles Michel, aho yagize ati: “Ni ingenzi gukora igishoboka cyose cyo gushira Iran mu kato.”

Ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi bisanzwe byarafatiye Iran ibihano byinshi, birimo n’ibyo bwayifatiye kubera ko yagurishije za drone ku Burusiya bukoresha mu ntambara burwana na Ukraine.

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi ukaba wemeranije kongera ibihano wafatiye kompanyi za Iran zikora indege nto z’intambara zitagira abapilote nizikora ibisasu bya Misile, nyuma y’igitero cya Iran kuri Israel kitari cyari geze kubaho mbere.

Ibi bikaba byaremeranijwe mu Nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yabaye i Nama ya mbere umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi yitabiriwe n’a bategetsi 27 bo mu bihugu bigize uwo muryango kuva Iran yagaba igitero kitaziguye kuri Israel ku wa Gatandatu, tariki ya 12/04/2024.

Iran yagabye kiriya gitero ikoresheje za drone na Misile byose hamwe birenga 300, byarashwe biva muri iki gihugu cya Iran, Iraq, Siliya na Yamen, byinshi muri byo byahanuwe n’igisirikare cya Israel zifashijwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu.

Kuva mbere Iran yakomeje ivuga ko yagabye iki gitero igamije kwihorera ku gitero ivuga ko Israel yagabye kuri Ambasade yayo iri muri Siriya, cyo ku itariki 1/04/2024, cyasize gihitanye abantu babo 13.

Israel yavuze ko izihorera. Ariko abategetsi ba komeye ku Isi bakomeje gusaba ko habaho kwifata, mu rwego rwo kwirinda ko hakwaduka intambara ya karere k’u Burasirazuba bwo hagati.

Nyuma y’i Nama y’u muryango w’ibihugu by’u Burayi yo ku wa Gatatu, tariki ya 16/04/2024, umutegetsi w’u Budage Olaf Scholz yagize ati: “Kuri twe, ni ingenzi ko aka kanya ubu kanakoreshwa mu kurushaho guhosha ubushyamirane ndetse Israel nayo igakora mu kongera imbaraga mu kubaka igihugu cyabo aho gusubiza nayo igaba ibitero kuri Iran.

Israel yasabye Amerika n’u Burayi gufatira ibihano Iran ndetse isaba ko umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps ushirwa ku rutonde rw’i mitwe y’iterabwoba. Ibyo Amerika yarabikoze ariko ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi biracari munzira zo kubikora.

Gusa ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi busanzwe bufitiye ingamba zitandukanye zigambiriye guhana Iran kubera ihonyora ry’u burenganzira bwa muntu, kongera cyane ibikorwa bya Nikleyeli no kubera ubufasha bwa gisirikare Iran iha u Burusiya.

Ku wa Kabiri Amerika yavuze ko ishobora gufatira Iran ibindi bihano, byavuzwe na minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yallen aho yavuze ati: “Amahitamo yose yo guhungabanya gutera inkunga iterabwoba kwa Iran akomeje kuba ku meza.”

Yallen yanaciye amarenga ko ibitoro Iran yohereza mu mahanga, ariho hantu hashoboka Amerika igambiriye.

Ati: “Biragaragara, Iran ikomeje kohereza ibitoro bimwe na bimwe mu mahanga. Hari ibindi dushobora gukora.”

Amerika ikaba iheruka no gusohora itangazo ibinyuranyije kuri Jake Sullivan, umunjyanama w’Amerika mu by’u mutekano rivuga ko gahunda ya Iran yaza Misile na drone, hamwe n’umutwe wa IRGC, na byo bizafatirwa ibindi bihano.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.