• Sun. May 19th, 2024

Kuva igihe c’amasaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, hari urugamba rukaze, mu bice byo muri teritware ya Masisi.

Share with others

Ihuriro ry’i ngabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, ry’ubuye ibitero mu duce two muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni kugicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22/03/2025, abarwanirira leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bongeye gusubukura ibitero mu bice bya Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho, muri teritware ya Masisi.

Ibi byemejwe n’u muvugizi wa M23/AFC mu bya politique, Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko ingabo za FARDC n’ababafasha mu rugamba rwo kurwanya M23 bongeye gutera ibisasu mu duce dutuwe n’abasivile benshi.

Yagize ati: “Igihe cy’isaha umunani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ihuriro ry’ingabo za Guverinema ya Kinshasa, zirimo FARDC, Abacanshuro, Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi na SADC, zagabye ibitero mu turere dutuwe cyane turimo Mushaki, Karuba, ndetse no mu nkengero zaho.”

Yakomeje agira ati: “Ingabo ziharanira impindura matwara ya Congo (ARC/M23), zikomeje kurwana ku baturage no kubyabo, kandi zirarwana kinyamwuga.”

Iy’i mirwano yongeye kubura mu gihe i Luanda hari ibiganiro biri guhuza abategetsi b’u Rwanda n’aba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bakaba bari kuganira ku ntambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Kimweho, ku munsi w’ejo hashize, i Masisi, Nyiragongo na Rutshuru hiriwe ituze, bitandukanye n’ibitero byabaye ku munsi ubanziriza uw’ejo, aho ibibombe biremereye byatewe i Minova bisiga byishe abasivile binasenya n’inyubako, zituwemo n’abantu n’izikorerwamo ibitandukanye.

Ni mu gihe no mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, M23 yafashe ibice birimo Kirumbu na Kalengera.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.