• Sun. May 19th, 2024

Kuri uyu wa Mbere, haramukiye ibitero mu bice byo muri teritware ya Masisi, hagati y’ihuriro ry’Ingabo za RDC na M23.

Share with others

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15/04/2024, haramukiye intambara hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa na M23, mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni imirwano irimo kubera mu gace ka Nyamubingwa, ha herereye muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano irimo ku mvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, ku buryo abari mu bice biherereye i Ngungu barimo kumva akariri k’imbunda, nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru na bamwe mu baturiye ibyo bice.

Abari hafi aho bavuga ko uruhande rwa leta kwaribo babanje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 biri mu bice byo muri Grupema ya Mupfunyi.

Bakomeje bavuga ko kuri ubu ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo, bamaze kweguka bahunga ni mugihe ibyo bitero byatangiye mu gitondo cyakare cyo kuri uyu wa Mbere.

Ibyo bitero biramukiye Nyamubingwa mu gihe mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi hari ituze ndetse ko no ku munsi w’ejo hiriwe agahenge ahanini mu bice bigenzurwa na M23, ni kumpamvu zuko mu bice bigenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Congo hakomeje kuvugwa imfu zidasanzwe zibasira abasivile, aho Wazalendo bashinjwa kuba inyuma yizo mfu.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.