• Sun. May 19th, 2024

Kuri uyu wa Kane , imirwano hagati y’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga n’abo ku hande rwa leta ya Kinshasa, yakomereje mu bindi bice, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Share with others

Imirwano kuri uyu wa Kane tariki ya 28/03/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ya komereje mu bice bya teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano yabaye igihe c’isaha ya saa tanu z’i gitondo, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Iy’i mirwano yabereye neza mu bice byo muri Grupema ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo no mu bice bya Bwemerimana, muri teritware ya Masisi.

Ay’amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko “ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, aribo bagabye ibi bitero ba bigaba ahari ibirindiro by’ingabo z’u mutwe wa M23.”

Nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru n’uko abo k’uruhande rw’i ngabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga birwanyeho maze hongera ku mvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito.

Ni mu gihe no ku munsi w’ejo ku dusozi twu namiye Centre ya Sake, muri Grupema ya Kamuronza, hiriwe urugamba rukaze hagati y’izi mpande zombi zirwana(M23 n’ingabo za RDC n’abambari babo aribo: FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC).

Hagati aho, ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga nizo zikomeje gutsinda no gufata, abo ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa bo, barimo ku yabangira ingata nk’uko iy’inkuru igera kuri Minembwe Capital News.

Ibi tubikesha umurwanyi wa M23, utashatse ko amazina ye atangazwa.

                   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.