• Sun. May 19th, 2024

Kuri iki Cyumweru, hongeye kubura imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Hongeye kubura imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ni imirwano yatangiye kumvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito ahagana isaha z’i gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14/04/2024, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ay’amakuru avuga ko imirwano yabereye mu misozi miremire iri hejuru ya centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa kandi n’abaturage ko ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ko aribo batangiye kugaba ibitero mu birindiro bya M23.

Nk’uko byakomeje ku vugwa n’abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko urugamba rwabereye neza mu gace ka Ishasha, ho muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, teritware ya Masisi. Indi mirwano yavuzwe ku musozi wa Ndumba uri mu ntera y’ibirometre bike na centre ya Sake.

Iyo mirwano ibaye mu gihe no kuri uyu wa Gatandatu, ihuriro ry’Ingabo za RDC, FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC bari bateye ibisasu ku birindiro bya M23.

Kugeza ubu M23 iracyagenzura ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, ndetse ikaba ikigenzura imihanda ihuza Goma n’ibindi bice ikoresheje inzira yo
ku butaka.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.